Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel barimo Israel Mbonyi, Tonzi, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, Bishop Prof Fidele Masengo n’umugore we Pastor Solange Masengo, Gaby Kamanzi, Chryso Ndasingwa, Papi Clever na Dorcas, n’abandi benshi.
Bosco Nshuti yamuritse Album ya kane yise "Ndahiriwe", avuga ko yayise atyo kuko “kumva Yesu ari we soko y’amahirwe nyakuri” byamuhaye impinduka mu buzima. Iyi Album igizwe n’indirimbo 10 yanaririmbye muri iki gitaramo zirimo: Ndahiriwe, Ndatangaye, Jehovah, Ni muri Yesu n’izindi zirimo izafatanyije n’abahanzi nka Aime Uwimana, Ben & Chance, Tracy na Rene.
Mu buryo bwihariye, Aime Uwimana yafatanyije na Bosco Nshuti kuririmba indirimbo Ndashima bahuriyeho, anizihiriza imyaka 30 amaze mu muziki. Yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane nka Urakwiriye Gushima, Yoshua, Urera na Niwowe Ndirimba, ashimangira ko ubuhanga bwe budacogora n’imyaka igenda.
Ibihumbi by'abakirisitu bavuye hirya no hino mu gihugu, bitabiriye igitaramo Unconditional Love Season 2 cya Bosco Nshuti
Ubwo Bosco Nshuti yazaga ku rubyiniro, abaje mu gitaramo bacanye urumuri rwa Telephone zabo mu rwego rwo kumuha ikaze
Bosco Nshuti yahembuye imitima y'abitabiriye igitaramo 'Unconditional Love Season 2'
Habayeho guhembuka mu buryo bukomeye ku bitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti
Umuramyi Aime Uwimana yanyuze abitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti
Ben na Chance bifatanyije na Bosco Nshuti mu gitaramo 'Unconditional Season 2'
Umuramyi Jean Christian Irimbere yaririmbye mu gitaramo 'Unconditional Love Season 2'
Pasiteri Hortense Mpazimaka niwe wabwirije ijambo ry'Imana mu gitaramo 'Unconditional Love Season 2'
Israel Mbonyi yitabiriye igitaramo 'Unconditional Love Season 2'
Ibyamamare byumwihariko abaramyi nka Gaby Kamanzi ni bamwe mu bitabiriye igitaramo 'Unconditional Love Season 2'
Uretse kuririmbira abaje mu gitaramo, nabo bari bafashijwe
Umuramyi Tonzi yashyigikiye Bosco Nshuti mu gitaramo Unconditional Love Season 2
Abitabiriye igitaramo 'Unconditional Love Season 2' batashye banyuzwe ndetse buzuye mwuka wera
Rene Patrick n'umugore we Tracy Agasano nibo bayoboye iki gitaramo kuva gitangiye kugeza gisoje
Igitaramo cya Bosco Nshuti cyitabiriwe mu buryo bushimishije
AMAFOTO: Moses Niyonzima & TNT