Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko indwara zirimo na COVID-19 zishobora kwiyongera muri iyi mpeshyi

Ubuzima - 09/06/2025 12:49 PM
Share:

Umwanditsi:

Minisitiri Nsanzimana yagaragaje ko indwara zirimo na COVID-19 zishobora kwiyongera muri iyi mpeshyi

Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda, Dr. Sabin Nsanzimana, yasabye Abanyarwanda gukaza ubwirinzi muri ibi bihe by'impeshyi ya 2025 kuko indwara zimwe na zimwe zishobora kwiyongera.

Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana yatanze ubu butumwa yifashishije urubuga rwa X [Twitter] kuri uyu wa Mbere tariki 9 Kamena 2025. Mu butumwa bwe, yagaragaje ko izi ndwara zishobora kwiyongera ari izifitanye isano n'ihindagurika ry'ikirere. Yagize ati: "Muri iyi minsi tuva mu itumba tugana mu cyi; hari ubwiyongere bw’ indwara zifitanye isano n’ ihinduka ry’ ikirere."

Muri izi ndwara, yagaragajemo iy'ibicurane, iterwa na virusi ya influenza na Covid. Aha niho yahereye asaba Abanyarwanda kwirinda kwanduzanya, no gukaza isuku. Indi ndwara yagaragaje ishobora kwiyongera, ni Malaria. Ati: "Dufatanye kurwanya imibu, no kwisuzumisha ku gihe."

Kuri Malaria ho yahashinze agati, aho yagize ati: "Aho uzabona amazi aretse, arimo udukoko tw’umukara bamwe bita imihini (mosquito larvae). Uzamenye ko ari imibu ibura iminsi mike ngo imenye kuguruka. Kuraho aya mazi; niho imibu itera amagi, ikororoka, bikongera malaria."

Ibi bigarutsweho nyuma y'iminsi itatu gusa  Covid-19 yongeye kuvugwa cyane nyuma y’imyaka irenga itanu icyo cyorezo gitangiye, kubera ubwoko bushya bw’iyo virusi bwamaze kwemezwa mu Bwongereza no mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi.

Ubu bwoko bushya bwiswe NB.1.8.1, kuri ubu bubarirwa ku rugero rwa 10% by’ubwandu bwose ku Isi, kandi bwamaze kuboneka muri Irlande y’Amajyarugu na Pays de Galles.

Nubwo bitaragaraga ko iyi virusi nshya ifite ibimenyetso bikabije kurusha ibisanzwe, inzobere zivuga ko ishobora kwinjira mu turemangingo byihuse kandi uyifite ashobora kugira uburwayi bwo mu nda, burimo guhitwa, impatwe no kuribwa mu nda.

OMS ivuga ko Covid-19 ikomeje kwihinduranya guhera muri Mutarama na Gicurasi. Ubwoko buriho muri iki gihe bivugwa ko aribwo bwihuta cyane mu gusakara mu bantu.

Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasabye Abanyarwanda gukaza ingamba z'ubwirinzi mu gihe indwara nka Covid na Malaria zishobora kwiyongera muri ibi bihe by'impeshyi


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...