Iki gitaramo cyari
kigamije kwizihiza imyaka 10 amaze mu muziki ku giti cye, ndetse anamurikamo
Album ye ya kane yise “Ndahiriwe”. Yari amaze amezi atanu agitegura, avuga ko
ari igice cy’uruhererekane rw’ibitaramo “byashibutse mu kumenya urukundo Imana
imukunda.”
Iki gitaramo cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu muziki wa Gospel barimo Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Aline Gahongayire, Theo Bosebabireba, Prosper Nkomezi, Jesca Mucyowera, Alexis Dusabe, Danny Mutabazi, Gaby Kamanzi, Papi Clever na Dorcas, Jado Sinza wari uri kumwe na mushiki we, Jean Christian Irimbere, Arsene Tuyi, n’abandi benshi.
Irene Murindahabi ureberera umuziki wa Vestine na Dorcas, Maurice Ndatabaye uyobora Power of the Cross ku rwego rw'isi, umunyarwenya Samu Zuby n’abandi.
Bosco Nshuti yamuritse
Album ya kane yise "Ndahiriwe", avuga ko yayise atyo kuko “kumva Yesu ari we soko
y’amahirwe nyakuri” byamuhaye impinduka mu buzima.
Uyu muramyi wamamaje Yesu i Burayi mu bitaramo yise "Europe Tour 2025" byabaye mu mezi macye ashize, yasobanuye ko yise
igitaramo 'Unconditional Love' kubera ko kigaragaza urukundo Imana ifitiye abantu
rutagira imipaka, atari urushingiye ku byo umuntu yakoze. Ati:
“Imana yadukunze tutaraba beza, nta kiguzi twatanze. Iyo ni yo ‘Unconditional
Love’.”
Mu gusoza igitaramo, Bosco Nshuti yashimiye abantu bagize uruhare rukomeye mu rugendo rwe, abashyikiriza ibihembo (Awards) barimo Umugore we, Joshue Shimwa wamubonyemo impano bwa mbere, Producer Bruce wamukoreye indirimbo yambere ku buntu yitwa “Wuzuye ibambe, New Melody nka Group yazamukiyemo;
Chorale Siloam nka Chorale
yakozemo umurimo igihe kinini, ababyeyi be, Mukuru we uba muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Lt Col Simon Kabera, Pasiteri Emmanuel Senga wamufashije kujya gukorera ibitaramo i
Burayi, ndetse n’Itorero rya ADEPR abarizwamo.
Bosco Nshuti yatangiye
umuziki mu makorali ya Gikirisitu nka Silowamu ya ADEPR Kumukenke na New
Melody. Mu 2015 ni bwo yatangiye kuririmba ku giti cye. Kugeza ubu afite Album
enye, ari zo: Ibyo Ntunze, Umutima, Ni Muri Yesu ndetse na Ndahiriwe.
Iki gitaramo cyasize amateka, cyabaye intangiriro y’urundi rwego Bosco Nshuti agezeho mu murimo w’Imana abinyujije mu muziki. Cyari igitaramo cy’ishimwe, cy’ubutumwa bukora ku mutima, cyuzuyemo indirimbo ziri ku rwego mpuzamahanga, kandi kirashimangira ko Gospel nyarwanda ikomeje gutera imbere.
Itsinda ry'abaramyi bubashywe mu muziki, Ben & Chance bitabiriye igitaramo cya Bosco Nshuti ndetse bafatanya na we gutaramira abitabiriye bose
Israel Mbonyi umaze kubaka ibigwi ku rwego mpuzamahanga yitabiriye iki gitaramo
Aline Gahongayire ukubutse mu Bubiligi ntiyatahanzwe
Tonzi bakunze kwita 'Igifaru' yanyuzwe n'igitaramo cya Bosco Nshuti