Iki
gitaramo yise “Cy’Imana Concert”, cyari icyihariye mu mateka ye y’umuziki. Si
uko yari amaze igihe ataririmba imbona nkubone imbere y’Abanyarwanda gusa,
ahubwo cyanabaye ubwa mbere umuryango we witabiriye igitaramo cye kuva atangiye
urugendo rw’umuziki.
Muri
iri joro ry’amarangamutima, Bill Ruzima yatunguwe bikomeye n’abahanzi babiri
bamuteye ishema n’igitinyiro: Mani Martin na Impakanizi. Bombi bamusanze ku
rubyiniro batabiteguriwe, bararirimbana indirimbo nka Rwagasabo, Zuba Ryanjye,
Akagezi ka Mushoroza, Igabe, n’izindi.
Mu
ijambo ryuje amarangamutima, Bill yavuze ko Mani Martin yamubereye nk’umuvandimwe,
agira uruhare runini mu rugendo rwe rwa muzika. Yagize ati: “Navuga ko
yambereye ikiraro. Imana yaramukoresheje. Ndagushimira imbere y’abantu. Nawe ni
intumwa y’Imana.”
Yunzemo
avuga ko Impakanizi ari umwe mu bamwigishije kuririmba injyana gakondo ubwo
baririmbaga, amwereka uburyo bushya bwo gutekereza ku muziki.
Iki
gitaramo cyari cyitabiriwe n’ibyamamare bikomeye mu Rwanda no hanze yarwo
barimo: umuraperi Mistaek, umuririmbyi Andy Bumuntu, umusizi Rumaga, umuramyi
Uwitonze Clementine (Tonzi), Neema Rehema uherutse gusohora EP nshya, Drake wo
mu itsinda Active, Ras Kayaga, wamamaye mu ndirimbo Maguru, Muligande Jacques [Mighty Popo] uyobora Ishuri rya muzika rya Nyundo, n’abandi benshi.
Bill
yanahamagaye Neema Rehema ku rubyiniro, baririmbana indirimbo imwe, banatangaza
ko bari gutegura kuyisubiramo mu buryo bushya mu minsi iri imbere.
Yaririmbye
zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo Imana y’abakundana, Mu nda y’Isi,
Abana bari imuderi n’izindi. Uburyo yazishyizeho amarangamutima bwatumye benshi
mu bari aho bumva uburemere bw’inkuru buri ndirimbo ivuga.
Bill
Ruzima yagaragaje ishimwe rikomeye ku bantu bose bamushyigikiye, abamuhaye
urubuga, abamugiriye inama ndetse n’abakomeje kumuba hafi no mu gihe yari hanze
y’igihugu.
Kwinjira muri iki gitaramo byari ibihumbi 25 Frw, kikaba cyarabaye ishusho y’urugendo rwe mu muziki ruyobowe n’icyizere, ukwemera n’impano ishikamye yifitemo.
Bill
Ruzima ku rubyiniro rwa “Cy’Imana Concert” i Kigali nyuma y’imyaka myinshi aba
hanze y’igihugu
Impakanizi
na Mani Martin ubwo batunguraga Bill Ruzima bakamusanga ku rubyiniro mu
gitaramo cye cy’amateka
Abitabiriye
“Cy’Imana Concert” barimo ibyamamare n’abanyamahanga, bose bishimiye impano ya
Bill Ruzima
“Imana
yaramukoresheje.” – Bill Ruzima ashima Mani Martin wamubereye ikiraro mu muziki
Umusore
wa Yemba Voice agarutse mu gitaramo cyuzuyemo amarangamutima n’ishimwe
Umusizi
Rumaga mu ruhando rw’abashyigikiye igitaramo cya Bill Ruzima, agaragaza ko
umuziki n’ubuvanganzo bihurira ku mbaraga z’ijambo
Andy
Bumuntu yitabiriye Cy’Imana Concert, ashimira Bill Ruzima ku muziki wuje
ubuzima n’amarangamutima
Mistaek
na Drake (Active) mu gitaramo, banerekana ko urungano rushyigikira impano
zifite intego
Abakunzi ba muzika n’inshuti za Bill Ruzima bafashe amafoto n’amashusho y’urwibutso muri “Cy’Imana Concert” igitaramo cyasize amateka
Neema Rehema aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye yise "We Chapter 1"