Biragoye kuzabona Kylian Mbappe adafite ibibazo avugwamo. Kuri ubu uyu mukinnyi Ari gukorwaho iperereza ku mafaranga arenga Miliyoni 302 z’Amanyarwanda yishyuye aba Police batanu bari babacungiye umutekano mu gikombe cy'Isi cya 2022.
Buri umwe yahawe arenga Miliyoni 50 usibye umwe w’umuyobozi yahaye arenga Miliyoni 101 z’Amanyarwanda akaba ari nayo yateje ikibazo cyane dore ko kuri ubu uyu mu police nawe ari gukorwaho iperereza aho ashinjwa kutagira ubunyangamugayo kuko yajyanye na Kylian Mbappe muri Cameroon ubwo yajyagayo muri 2023.
Hari kugira ngo harebwe niba aya mafaranga yarahawe gutyo gusa cyangwa niba byari ukigira ngo arinde uyu mukinnyi.
Mbappé we avuga ko aya mafaranga yahaye aba ba police ari impano yakuye mu duhimbazamusyi bahawe mu gikombe cy’Isi cya 2022. Yasobanuye ko abandi bose muri iki gikombe cy’Isi bahawe uduhimbazamusyi usibye abashinzwe umutekano bityo ko ariyo mpamvu we yahisemo kubaha mu rwego rwo kubashimira akazi bakoze bityo ko nta bindi byo ku ruhande yari abitezeho.
Mbappe yabwiye L’Eauipe ko ibintu byose byakozwe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi ko "ikizere hagati y’abakinnyi n’inzego zishinzwe umutekano kigomba kubahwa aho guteshwa agaciro."
Uyu mukinnyi yavuze ko yiteguye gusubiza ibibazo byose.
Kylian Mbappe arimo arakorwaho iperereza