Muri iyi myaka ishize igera ku munani, abakunzi bayo bashobora kuba baribajije impamvu batakibona ibikorwa byayo kenshi mu itangazamakuru. Nyamara, iyi korali iratangaza ko yakoraga cyane cyane ivugabutumwa aho ibarizwa ndetse n'aho itumiwe.
Abakorerayesu choir ivuga ko hariho ibiba ari urusobe rw’ibihishwe bigomba kuzabyara ibintu bikomeye, ndetse bimwe byatangiye kugaraga, n'ibindi bizajya bitangazwa buhoro buhoro. InyaRwanda yatangarijwe ibintu 4 aba baririmbyi bari bahugiyemo muri iyi myaka 8 bari bamaze badakora mu nganzo ndetse batagaragara mu itangazamakuru.
KWIYUBAKA NO KWIHUGURA MUMIRIRIMBIRE N'UMUZIKI
Mu gihe cy’ituze cyabayeho, Korali Abakorerayesu yahisemo gushyira imbere kwihugura no gutegura ku rwego rwo hejuru, haba mu bijyanye no kuririmba, gucuranga, gutegura ubutumwa n'ibindi bijyanye n’imikorere ya korali y’umwuga. Abaririmbyi benshi baratojwe, abandi biga ibijyanye n’umuziki n’ivugabutumwa ku buryo buhanitse no gukoresha ibikoresho by’umuziki bigezweho
KUBAKA UMUSINGI URAMBYE
Abayobozi ba korali bagize igihe cyo kongera gucengera mu ishyaka ry’ivugabutumwa, basubiza amaso inyuma bategura umusingi w'igihe kirambye. Iki gihe cyabaye nko "guhinga umurima neza mbere yo guteramo imbuto z’ubutumwa bwiza". Ubu korali irashimangira ko iri ku rwego rwiza haba mu mitekerereze, mu musaruro n’umurongo wayo w’ivugabutumwa.
GUTEGURA IMISHINGA IREMEREYE NKA LIVE RECORDING N'INDI MYINSHI
Abakorerayesu Choir bo bifuje gutegura umushinga udasanzwe wo gukora indirimbo mu buryo bwa Live Recording. Kugira ngo uwo mushinga uzasohoke ku rwego rwiza, byasabye gutuza, gutegura, gukora igenamigambi ryagutse no guhitamo ibihangano bifite ireme, ku buryo igihe kizagera bizaba ibyo abantu batazibagirwa.
Ubu hamaze kujya hanze indirimbo “Njye Nzi Neza”, hazaza n’izindi nka “Ntama W’Imana”, “Aritamurura”, “Benedata” n'izindi zitandukanye kandi nziza "twizera ko zizahembura imitima ya benshi" nk'uko byashimangiwe n'Ubuyobozi bwa Korali Abakorerayesu.
KUGISHA INAMA IMANA NO KUMVIRA MWUKA
Iyi korali yatorewe gukorera Yesu. Irangwa no gusenga cyane kandi bakumva ijwi ry’Imana. Yahisemo kwiyoroshya, yirinda kugenda imbere y’igihe ahubwo tugategereza igihe cy’Imana Kuko tuyigisha inama ndetse tukayereka iyo mishanga yose.
Yashatse ko igihe cy’Imana nikigera izongera kwigaragaza, ikazana ibihangano byujuje ubuhanga, ubutumwa bwimbitse n’imbaraga z’Umwuka Wera. Ibi byerekana ubwenge n’icyerekezo kidasanzwe. Iri tuze ntiryari iry’ubusa.
Igihe bari bamaze batumvikana, bagisobanura nk'igihe cyo kongera imbaraga mu busabane n’Imana, gusenga, kwiga Ijambo ry’Imana no kurushaho kwitangira abandi mu bikorwa by’ivugabutumwa. Aha ni ho haturutse imbaraga nshya zabashoboje gukora ibikorwa by'ivugabutumwa "bizagera ku mitima myinshi".
Korali Abakorerayesu iratangaza ko igarukanye imbaraga mu muziki
REBA INDIRIMBO NSHYA "NJYE NZI NEZA" YA KORALI ABAKORERAYESU