Mu kiganiro yagiranye na
Afrikmedia, Jux yavuze ko gufasha Priscilla, umukobwa w’umukinnyi w’amafilime
wo muri Nigeria, Iyabo Ojo akaba n'umugore we guhindura imyemerere ye byabaye urugendo rwuzuye
amarangamutima, rugasaba kwihangana no kumenya gutega amatwi.
Jux yashimiye cyane
abarimu n’abayobozi b’idini ya Islam bamuhaye inama zashyigikiye urugendo rwe.
Yavuze ko yabwiwe ko kwihangana no kuganira gahoro gahoro ari byo bizamugeza ku
ntsinzi, aho kumushyiraho igitutu cyangwa kumuhatira guhindura idini.
Yagize ati: “Nari nzi buri kimwe ku bijyanye n’ubukwe
bwanjye. Nari narabirose, kandi nagize amahirwe yo kubona umuntu wifuzaga kimwe
nanjye. Gusa byari bigoye kumwemeza, ariko nari mfite abantu bo mu idini ya
Islam banyigishaga. Banyigishije uburyo bwiza bwo kumuganiriza, kumwereka
buhoro buhoro ibyiza by’iri dini, kandi byasabye igihe kugira ngo abyumve ariko
byarangiye abyemeye.”
Yongeyeho ko urugendo rwo
kumufasha gusobanukirwa n’imyemerere ya Islam rwari urwo kwihangana, kubaka
icyizere no gusangira ibiganiro byimbitse ku buzima bwo kwizera.
Juma Jux na Priscilla Ojo
bashyingiranwe ku itariki 19 Mata 2025 mu muhango ubereye ijisho w’ubukwe bwabereye i Lagos
muri Nigeria, aho benshi banyuzwe n’uburyo byari biteguye mu buryo buhebuje.