Iyi ndirimbo ni igice
cy’ibigize gahunda y’ivugabutumwa Wonders
of Worship, igikorwa cyagutse gihuza abaririmbyi b’indirimbo zo
guhimbaza Imana bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba n’iyo
hagati.
Joel Luongwe, umugabo w’abana batanu, yatangiye umurimo w’ivugabutumwa mu 2002. Yamenyekanye cyane mu 2017 ubwo yasohoraga album ye ya mbere yise “Grand Dieu”, yatangije urugendo rwo kugarura ishusho nyayo yo gusenga no guhimbaza Imana mu rusengero.
Kuri ubu, Joel abarwa mu bahanzi b’indirimbo
zihimbaza Imana bafite ijwi rikomeye muri Afurika yo hagati, ndetse akunze
kwitabira ibiterane bikomeye by’ivugabutumwa mu bihugu binyuranye.
Mu kiganiro na InyaRwanda,
Joel yagize ati: “Uyu ni umuhamagaro w’Imana. Icyo dushaka ni ugusubizaho
ishusho nyayo yo gusenga mu rusengero, tugahimbaza izina rya Yesu Kristo.”
Mu ndirimbo “Je Suis Là”,
Joel yafatanyije n’umuramyi w’umunya-Congo uzwi cyane, Michael Manya, wamamaye
mu ndirimbo “Emmanuel” imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 10 kuri YouTube.
Igitaramo Worship Wonders, byitezwe ko kizahuza
abaramyi bakomoka muri Kenya, u Rwanda na Congo. Indirimbo “Je Suis Là” ni nk’intangiriro y’uru
rugendo rwo gusenga rwatangiye gutanga ubuhamya butandukanye mu mitima
y’abantu.
Ubu iyi ndirimbo
iraboneka ku mbuga zose zicururizwaho umuziki nka Spotify, Apple Music, YouTube
na Boomplay. Kuva yasohoka, “Je Suis
Là” imaze gutera benshi imbaraga no kubagarura ku Mana, haba muri
Afurika ndetse no ku isi hose.