Ni indirimbo yise ‘Muririmbire Uwiteka,’ yageze ku
rubuga rwa YouTube kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Nyakanga 2025. Iyi ndirimbo ije
ikurikira iyo yise ‘Duteze Ugutwi’, yibutsa abantu ko nta buzima bushoboka
hatariho Imana, kandi ko ari igihe cyo kongera kuyegera no kuyumvira.
Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Ismael
Bimenyimana yavuze ko indirimbo ye nshya ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abari mu
Isi ko bakwiye kubaha Imana, bakayikorera batinya kuko ariyo nyir'ububasha n’ubuhanga
buhambaye.
Yakomeje agira ati: “Inganzo y'iyi ndirimbo nayikuye
mu kwitegereza nkareba ubuhangange no gukomera bidasanzwe by’Imana mpita mvuga
ngo Usumba byose ni we rudasumbwa kuko mu isi no mu ijuru ntawe uhwanye nawe,
nuko ndandika ngo muririmbire Uwiteka. Mu by'ukuri ni indirimbo iramya Imana
kubwo gukomera kwayo.”
Benimana yasabye abakunzi be gukunda Yesu no gukomeza
kumushyigikira kugira ngo ubutumwa atanga bwamamare bugere kuri benshi,
aboneraho no kubasezeranya no hari n’izindi ndirimbo nziza ari kubategurira
azabagezaho vuba.
Ubusanzwe, Ismael Bimenyimana avuka mu Karere ka
Rubavu ariko akenshi akaba akunze kuba i Kigali kubera akazi akora k’ubuvuzi.
Amaze imyaka myinshi akorera Imana binyuze mu mpano yahawe yo kuririmba.
Indirimbo ye ya mbere yagiye hanze mu 2018.