Igitangaza si ukubona abantu bakize gusa, ahubwo ni uguhindurwa burundu k’umutima - Ev. Dana Morey

Iyobokamana - 14/07/2025 2:47 PM
Share:

Umwanditsi:

Igitangaza si ukubona abantu bakize gusa, ahubwo ni uguhindurwa burundu k’umutima - Ev. Dana Morey

Lugazi yahindutse Isibaniro ry’Umuriro wa Gikristo, benshi bakira agakiza mu giterane cy'imbaturamugabo “Miracle Gospel Harvest Crusade” cya Ev. Dr Dana Morey uvuga ko Igitangaza atari ukubona abantu bakize gusa, ahubwo ko ari uguhindurwa burundu k’umutima.

Mu mpera z’icyumweru gishize, kuva ku wa 11 kugeza ku wa 13 Nyakanga 2025, umujyi wa Lugazi wahindutse igicumbi cy’ububyutse bwa Gikristo ubwo ibihumbi n’ibihumbi by’abantu bateraniraga mu giterane cyiswe “Miracle Gospel Harvest Crusade”, cyateguwe na A Light to the Nations, ku bufatanye na Ev. Dana Richard Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibyabaye muri iyo minsi itatu birenze amagambo. Habayeho igihe cy’umugisha udasanzwe: abantu barahindutse, imitima ya benshi yari iremerewe yararuhutse, abarwayi barakize, ndetse imbaga y’abantu yakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.

Ku munsi wa mbere w’igiterane, Ev. Dana Morey yatanze ubutumwa bufite uburemere bwo mu ijuru, asobanura ingaruka z’icyaha ku buzima bwa muntu, umuryango, n’imibanire rusange. Yagize ati: “Yesu yatsinze urupfu n’imva. Ubu ni muzima, ni Umwami w’Abami n’Umutware w’Abatware. Nta cyaha kimuruta.”

Ubutumwa bwe bwashishikaje imitima; bamwe bararize, abandi bihana, benshi batura ubuzima bwabo kuri Kristo. Mu ijoro ry’icyo gihe, abantu bakijijwe, abarwayi barakira, abandi bahabwa ihumure n’umwuka w’Imana.

Ku munsi wa kabiri, abantu benshi bumvise ubutumire bwuzuye urukundo: Yesu yahamagaraga abari baracogoye, abari mu mwijima w’umwuka, n’abari baratakaje ukwizera.

Ev. Dana yibukije imbaga ko Yesu adahata, ahubwo yinjira mu mutima w’umuntu binyuze mu rukundo n’ubwitonzi. Yagize ati: “Yesu ari ku rugi, arakomanga. Mureke yinjire mu buzima bwanyu.” Ijoro ryabaye iry’amarira, gusenga no kuramya. Umwuka Wera yaramanutse, urubyiruko rwahinduwe, abaruta bagaruye icyizere, n’umwuka w’ububyutse waracanye.

Tariki ya 13 Nyakanga 2025, ibihumbi by’abantu bateraniye kuri Wagadugu Railway Grounds saa kumi z’umugoroba, abandi babikurikira ku nsakazamashusho za rutura hirya no hino mu gihugu. Insanganyamatsiko y’uwo munsi yari: “Emptying Hell, Filling Heaven” — Umuhamagaro wo gukiza roho, gutabara abayobye, no gukwiza inkuru nziza.

Umwe mu bapastori bo muri Uganda yagize ati: “Ibi si inama y’abantu. Si igiterane nk’ibisanzwe. Ibi ni amateka! Imana iri kuvugira i Lugazi.”

A Light to the Nations yemeje ko urugendo rw'ivugabutumwa rukomeje muri Afurika. Evangelist Dana Morey yasoje igiterane atanga ubutumwa bwo guhumuriza, ati: “Igitangaza si ugukira indwara gusa. Igitangaza nyacyo ni umutima uhindutse burundu. Uganda iri guhinduka, umuntu umwe kuri umwe.”

Iki giterane ni igice cy’urugendo mpuzamahanga A Light to the Nations yatangije, kigamije kugeza ubutumwa bw’agakiza ku bihugu byinshi byo ku mugabane wa Afurika. Bamaze kuvuga ubutumwa bwiza mu bihugu nka Tanzania, Rwanda, Burundi, India n'ahandi.

Dana Morey yishimira cyane kubona abantu babohoka imitima

Benshi babohokeye mu giterane cya Ev. Dana Morey


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...