Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa Gatatu tariki 20 Kanama 2025, Hategekimana Richard uyobora Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda, yatangaje ko kuri iyi nshuro amarushanwa afite ubudasa, cyane ko noneho abanyeshuri bazayitabira bazaherekezwa n'urugaga mu rugendo rwo kwandika ibitabo kuva batangiye kugeza basoje kuko byagaragaye ko hari ababa bafite ishyaka ariko Kaminuza bigamo ntizibafashe nk'uko bikwiriye, bityo ibitabo byabo bigasohoka bidafite ireme.
Yagize ati: "Aya marushanwa y'uyu mwaka, ni amarushanwa y'ubudasa, agomba kubaka abana b'u Rwanda, akabatyaza, bakavamo abanditsi beza bandikira u Rwanda, Afurika n'Isi muri rusange. Muri kaminuza, amarushanwa yabaye mu myaka itatu ishize, abanyeshuri batumenyesheje ko nta bumenyi bafite bwo kwandika ibitabo. Twaranabibonye byaragaragaye mu marushanwa y'umwaka ushize, abanyeshuri ibitabo banditse muri rusange byaragaragaye ko koko bakeneye gufashwa."
"Uyu mwaka rero ubudasa burimo ni uko Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda rwiyemeje kuzaherekeza abanyeshuri mu bitabo byabo bagiye kwandika muri aya marushanwa. Nubwo ari amarushanwa, ariko turifuza ko ibitabo abanyeshuri bazandika bizaba ari ibitabo bibagirira akamaro. Bizaba ari ibitabo byiza, bizagera ku rugaga rw'abanditsi, abanyeshuri bose bakabona amanota 50/50."
Yakomeje avuga ko hazabaho igihe cyo guhugura abanyeshuri, no kubashyigikira kugeza ku muhango nyirizina wo guhemba ababaye indashyikirwa ndetse no kumurika ibitabo byabo.
Ati: "Ni ubwa mbere mu Rwanda itsinda ry'abantu barenze 10 bazateranira hamwe, bose bakamurika ibitabo byabo. Ikindi, ni uko ibyo bitabo bazamurika, abo banyeshuri bazava aho babonye n'abaguzi kuko tuzatumira abantu batandukanye. Kaminuza zabo zigomba kuzagura ibyo bitabo bikajya mu masomero. Ayo mafaranga, afasha abanyeshuri kwishyura amafaranga y'ishuri, kubona igishoro bakoresha muri 'business' zabo zitandukanye."
Yagaragaje
ko kandi Perezida wa Repubulika Paul Kagame ari we soko urubyiruko rukwiye kuvomaho impanuro, abibutsa ko yabahaye umukoro wo kwandikira u Rwanda ibitabo kugira ngo hatazagira
abagoreka amateka y’Igihugu.
Kugeza ubu, kwiyandikisha birafunguye, haba ku buryo bw'ikoranabuhanga bwashyizweho ndetse no kuri za kaminuza abanyeshuri bigaho. Hategekimana
yashimiye kaminuza ziyandikishije muri aya marushanwa, aho abanyeshuri
barenga 2,000 bamaze kwiyandikisha kuzitabira amarushanwa yo Gusoma no Kwandika
ibitabo.
Yashimiye kandi kaminuza zifasha abanyeshuri kwitabira amarushanwa, asaba
n’izindi zitajya zifasha abanyeshuri, kuzirikana ko abayobozi beza babereye u Rwanda bita ku bo bashinzwe ntibemere ko hagira amahirwe abacika.
Hategekimana yagaragaje ko ibitabo
bizakoreshwa n’abanyeshuri mumarushanwa ari ibitabo byiza bitoza abana b’u
Rwanda indangagaciro na kirazira mu iterambere ry’Igihugu, ahamya ko bizafasha
abanyeshuri gukomeza kugira ubumenyi mu kubaka u Rwanda.
Aya marushanwa ari mu byiciro bitatu. Icyiciro cya mbere cyo guhugura abanyeshuri kizakorwa n'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, icyiciro cya kabiri ni icyo gufasha abanyeshuri mu rugendo rwo kwandika ibitabo, naho icya gatatu ni icy'ibizamini bazakora hanyuma bagahabwa amanota. Ku
munsi mukuru wo guhemba indashyikirwa uzaba ku itariki 17 Gicurasi 2026, muri Kigali Serena Hotel, buri kaminuza izamurika igitabo yanditse, bivuze ko kaminuza zirenga 20 zizamurika ibitabo.
Hategekimana
Richard ahamya ko aya marushanwa ari umusingi ukomeye mu iterambere ry’uburezi
bw’u Rwanda ndetse ko azafasha kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Umuyobozi w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda, Hategekimana Richard yagaragaje ko umubare w'abandika ibitabo mu Rwanda ukiri muto cyane, akaba ariyo mpamvu bategura amarushanwa akundisha urubyiruko umuco wo gusoma no kwandika ibitabo

Kaminuza zose bitewe n'aho ziherereye zagenewe ibitabo zizasoma




Ibirori byo guhemba ababaye indashyikirwa biteganyijwe muri Gicurasi 2026
