Ni mu mukino wa nyuma wakinwe kuri uyu wa Gatandatu saa Tatu z’ijoro kuri MetLife Stadium ,New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Uyu mukino watangiye ikipe ya Paris Saint-Germain iri hejuru abarimo Désiré Doué barekura amashoti gusa Robert Sánchez agatabara.
Chelsea yakomeje kwihagararaho ubundi ku munota wa 22 iza gukosora Paris Saint-Germain ku gitego cya Cole Palmer ahawe umupira na Malo Gusto.
Nyuma y’iminota micye Cole Palmer yongeye kunyeganyeza inshundura ku mupira yari ahawe na Levil Colwill.
Nubwo Chelsea itihariraga ibijyanye no guhererekanya umupira ariko iyo yageraga imbere y’izamu yabyazaga umusaruro uburyo bucye yabonaga.
Ku munota wa 43 Joao Pedro yatsinze igitego cya 3 ku mupira yarahawe na Cole Palmer ndetse igice cya mbere kirangira bayoboye n’ibitego 3-0.
Mu minota ya mbere y’igice cya kabiri Paris Saint-Germain yaje isatira cyane nkaho Ousmane Dembélé yarekuye ishoti riremereye gusa Sanchez agakomeza kuba ibamba.
Ku munota wa 67 Liam Delap yarekuye ishoti riremereye ndetse ryashoboraga no guteza ibibazo ariko birangira Donnarumma arishyize hanze.
PSG yakoze impinduka mu kibuga Hakimi, Doué na Fabián baha umwanya Goncalo Ramos, Mayulu na Zaïre-Emery ngo irebe uko yakwishyura gusa biranga ndetse n’umukinnyi wayo João Neves ahabwa ikarita y’umutuku ku ikosa yari akoreye Marc Cucurella.
Chelsea yegukanye intsinzi ku bitego 3-0 ubundi ihita yegukana igikombe cy’Isi cy’ama-club cya 2025 cyakinwe mu buryo bushya imbere y’abanyacyubahiro batandukanye barimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika,Donald Trump.
Cole Palmer yishimira ibitego yatsinze
Chelsea yegukanye igikombe cy'Isi cy'ama-club