Charles Uwizihiwe uririmbana na Lionel Sentore yasezeranye imbere y’amategeko – AMAFOTO

Imyidagaduro - 11/07/2025 8:17 AM
Share:

Umwanditsi:

Charles Uwizihiwe uririmbana na Lionel Sentore yasezeranye imbere y’amategeko – AMAFOTO

Charles Niyonizigiye wamenyekanye nka Charles Uwizihiwe, umuririmbyi uzwi mu itsinda Ingangare aririmbana na Lionel Sentore, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Joséé Uwineza (Jojo) nyuma y’igihe kinini bari mu munyenga w’urukundo.

Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda ko umuhango wo guhamya isezerano rye n’umukunzi we imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda, wabereye mu Murenge wa Kinyinya, kuri uyu wa Kane, tariki ya 10 Nyakanga 2025.

Uyu muhango wabaye icyumweru kimwe mbere y’ubukwe bwabo nyirizina, buteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki 19 Nyakanga 2025, mu karere ka Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ni ubukwe bwitezweho byinshi cyane cyane ko bubahuza nk’abantu bafite amazina azwi muri sosiyete, cyane cyane mu ruganda rw’umuziki wa gakondo.

Charles Uwizihiwe asanzwe abarizwa mu Bubiligi, aho akorana umuziki na mugenzi we Lionel Sentore, ariko yahisemo ko ubukwe bubera mu Rwanda.

Nk’uko bigaragara mu butumire bwabo, hari ibikorwa bitatu bikomeye biteganyijwe ku munsi w’ubukwe. Saa 10:00 AM: Gusaba no gukwa bizabera i Nyanza mu Rukari.

Saa 2:00 PM: Gusezerana imbere y’Imana muri Enihakore Pentecoste Church, ni mu gihe guhera Saa 4:00 PM, abatumiwe bazakirirwa mu birori bizabera i Nyanza mu Rukari.

Ubutumire bwatanzwe mu Kinyarwanda n’Icyongereza, bukagaragaza uburyo uyu munsi uteguwe mu buryo buhuje umuco, imyizerere n’icyubahiro ku miryango yombi.

Charles Niyonzigiyie ni umwe mu bahanzi bakomeje kwigaragaza mu guteza imbere umuco nyarwanda binyuze mu muziki. Azwi cyane nk’umwe mu baririmbyi b’itsinda Ingangare, rifatanya n’umuhanzi Lionel Sentore mu ndirimbo zifite ishingiro mu muco nyarwanda.

Bimwe mu bihangano byabo byakunzwe cyane harimo: Imena bakoranye na Cecile Kayirebwa, Rayon Sport yacu Kamananga bakoranye na Daniel Ngarukiye, Ndaza, Nzataramana na nde, n’izindi.

Itsinda Ingangare rishimwa uburyo ritanga ubutumwa bwubaka, rikifashisha umudiho wa gakondo n’indirimbo zifite insanganyamatsiko zijyanye n’ubuzima, urukundo, umuco n’amateka.

Urukundo rwa Charles na Joséé rugaragaramo gukura no kwitonda, aho ibikorwa byose babiteguye mu mucyo no ku mugaragaro. Gusezerana imbere y’amategeko byabaye indi ntambwe y’ingenzi mbere yo gushyingiranwa imbere y’Imana no kwiyerekana imbere y’imiryango n’inshuti.

Charles Uwizihiwe amaze iminsi mu Rwanda ategura ubukwe; ndetse hari amakuru avuga ko azataramana na Lionel Sentore mu gitaramo cye ‘Uwangabiye Live Concert’ kizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, tariki 27 Nyakanga 2025.

Ni igitaramo uyu muhanzi azahuriramo na bagenzi be barimo Itorero Ishyaka ry’Intore, Ruti Joel ndetse na Jules Sentore.


Charles Niyonizigiye umuririmbyi uzwi mu itsinda Ingangare aririmbana na Lionel Sentore, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Joséé Uwineza (Jojo)


Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, aba bombi bazakora ubukwe tariki 19 Nyakanga 2025, mu muhango uzabera i Nyanza mu Rukari


Charles Uwizihiwe ari mu bahanzi bzaririmba mu gitaramo cya Lionel Sentore kizaba tariki 27 Nyakanga 2025

KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO ‘IMENA’ INGANGARE BAKORANYE NA KAYIREBWA


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...