Mu ntego ze ashinga irerero rya Better Fufure Football Academy, Nshizirungu Hubert Bebe ashimangira ko harimo kuzamura impano z’abana b’u Rwanda kugera ubwo hari na bamwe bazabona amahirwe yo kwigira umupira ku mugabane w’Iburayi ndetse abeza bakazabona n’amakipe yo gukinira i Burayi.
Ubwo yasubukuraga ibikorwa bya Better Future Football Academy, Bebe yavuze ko yamaze kubona abafatanyabikorwa baherereye mu mujyi wa Marseille mu Bufaransa bamwemerera kujya ajyanayo abana bane muri mwaka maze abo bana bagafata amahugurwa ku mupira w’amaguru.
Ati: “Muri iyi minsi nari maze iminsi narahagaze nari ndi gushaka aho abana bazajya bajya mu mahugurwa y’umupira, nkaba narabonye ikigo kiri mu Bufaransa, ni ikigo giherereye mu mujyi wa Marseille kandi banyemereye ko buri mwaka twajya twoherezayo abana bane.
Ubu ni ukuvuga ngo guhera umwaka utaha nta gihindutse mu kwezi kwa Gatandatu hari abana bane bagomba kugenda, ubu niyo gahunda ihari, ni na cyo cyatumye tunasubika kubera ko narimo gushakisha uburyo mu myaka itaha wenda n’abana bajya bagerayo bakaba bamara nk’ibyumweru bibiri bahabwa ubumenyi ku mupira ku buryo bizanatanga umusaruro ku ikipe y’igihugu "Amavubi".
Yavuze ko imikoranire ye n’abo bafatanyabikorwa atari ukohereza abana mu Bufaransa gusa, ahubwo hari n’abatoza bazajya bava mu Bufaransa bakaza kwigisha abana muri Better Future Football Academy mu Rwanda. Ati: “Ubu ni ukuvuga ko no ku rwego rwerekeye abatoza, hari n’abatoza bazajya bava mu Bufaransa bazaza batanga imyitozo y’ibanze hano muri Better Future Football Academy."
you