Abakobwa bahize abahungu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye

Uburezi - 19/08/2025 2:41 PM
Share:

Umwanditsi:

Abakobwa bahize abahungu mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye

Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’ibizamini bya Leta by’amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, igaragaza ko abakobwa barushije abahungu mu byiciro byombi.

Mu mashuri abanza, abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe abahungu bo batsinze ku kigero cya 46,8%. Hakoze abanyeshuri 219.900 muri bo hatsinda 166.333 bangana 75,64% by’abakoze bose.

Abanyeshuri barangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri biga babamo (Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye biga bataha.

Mu banyeshuri 148.702 bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, hatsinze 95.674 bangana na 64,35%. Barimo abakobwa 50,2% n’abahungu hatsinze 49,8%.

Abanyeshuri barangije icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri y’ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga bataha ari 18.929.

Aboherejwe mu mashuri ya Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.

Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 bica mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana yavuze ko muri rusange Igihugu gifite intego n’umuhate wo gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi. Ati: “Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu, ababyeyi, minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme ry’uburezi.

"Tugomba gukora ibishoboka byose, gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha igihe bari ku ishuri, no kubaherekeza kugira ngo bashobore kwiga kandi bamenye.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko imbaraga inzego zishinzwe uburezi zishyira mu kuzamura ireme ry’uburezi rihabwa abana b’u Rwanda zitazasubira inyuma, ahubwo zizakomeza kongerwa.

Ati: “Icyo tutazakora, ni ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga na zimwe tuzasiga inyuma kugira ngo tubafashe bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza imbere, banateze imbere Igihugu cyacu, bubake u Rwanda twifuza kandi rukwiriye.”

Mu 2023/2024, MINEDUC yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa 111.249 n’abahungu 90.772.

Abakobwa bari batsinze ku kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.

Ibizamini bisoza icyiciro icyiciro rusange, byakozwe n’abanyeshuri 143.227, barimo abakobwa 79.933 n’abahungu 63.294. Abahungu bari batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 92%.


Minisiteri y'Uburezi yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n'ay'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye mu mwaka w'amashuri wa 2024/2025


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...