Mu mashuri abanza,
abakobwa batsinze ku kigero cya 53,2% mu gihe abahungu bo batsinze ku kigero
cya 46,8%. Hakoze abanyeshuri 219.900 muri bo hatsinda 166.333 bangana 75,64%
by’abakoze bose.
Abanyeshuri barangije umwaka
wa gatandatu w’amashuri abanza, 15.695 bahawe imyanya mu mashuri biga babamo
(Boarding Schools), mu gihe abarenga ibihumbi 150 bashyizwe mu mwaka wa mbere
w'amashuri yisumbuye biga bataha.
Mu banyeshuri 148.702
bakoze ibizamini bisoza icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, hatsinze
95.674 bangana na 64,35%. Barimo abakobwa 50,2% n’abahungu hatsinze 49,8%.
Abanyeshuri barangije
icyiciro rusange bahawe kwiga mu bigo babamo mu mwaka wa kane, mu mashuri
y’ubumenyi rusange ni 20.681 mu gihe aboherejwe mu mashuri yisumbuye biga
bataha ari 18.929.
Aboherejwe mu mashuri ya
Tekinike, Imyuga n’Ubumenyingiro (TSS) biga mu mashuri bacumbikirwa barenga
ibihumbi 28 mu gihe aboherejwe mu bigo bigamo bataha ni barenga ibihumbi 20.
Aboherejwe mu mashuri nderabarezi ni 3669, aboherejwe mu mashuri y’abafasha b’abaganga (Associate Nursing) ni 545, mu gihe abahawe Ibaruramari ari 2701 bica mu bigo bibacumbikira na ho 76 bashyirwa mu mashuri bigamo bataha.
Minisitiri w’Uburezi,
Joseph Nsengimana yavuze ko muri rusange Igihugu gifite intego n’umuhate wo
gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi. Ati: “Ni ngombwa rero ko dukomeza kuzamura
ireme ry’uburezi, tugomba gushyiramo imbaraga ari abanyeshuri, abarimu,
ababyeyi, minisiteri muri rusange, twese akazi kacu ni ukuzamura ireme
ry’uburezi.
"Tugomba gukora ibishoboka byose, gutanga umusanzu wacu ari uwo guhatira abana kujya ku ishuri, kubafasha igihe bari ku ishuri, no kubaherekeza kugira ngo bashobore kwiga kandi bamenye.”
Minisitiri Nsengimana
yavuze ko imbaraga inzego zishinzwe uburezi zishyira mu kuzamura ireme
ry’uburezi rihabwa abana b’u Rwanda zitazasubira inyuma, ahubwo zizakomeza
kongerwa.
Ati: “Icyo tutazakora, ni
ukubabeshya ko bamenye igihe batamenye, ariko nta mbaraga na zimwe tuzasiga
inyuma kugira ngo tubafashe bashobore kumenya. Ibi ni byo bizatuma abana biteza
imbere, banateze imbere Igihugu cyacu, bubake u Rwanda twifuza kandi
rukwiriye.”
Mu 2023/2024, MINEDUC
yagaragaje ko mu mashuri abanza, abakoze ibizamini ari 202.021 barimo abakobwa
111.249 n’abahungu 90.772.
Abakobwa bari batsinze ku
kigero cya 97%, mu gihe abahungu batsinze ku kigero cya 96.6%.
Ibizamini bisoza icyiciro
icyiciro rusange, byakozwe n’abanyeshuri 143.227, barimo abakobwa 79.933
n’abahungu 63.294. Abahungu bari batsinze ku kigero cya 95.8%, mu gihe abakobwa
batsinze ku kigero cya 92%.
