Abakinnyi ba filime bahatanye mu iserukiramuco rya ‘Mashariki’ batanze amaraso n’ibyishimo i Huye

Cinema - 02/11/2025 9:13 AM
Share:

Umwanditsi:

Abakinnyi ba filime bahatanye mu iserukiramuco rya ‘Mashariki’ batanze amaraso n’ibyishimo i Huye

Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda bahataniye ibihembo mu iserukiramuco rya ‘Mashariki African Film Festival’ rigiye kuba ku nshuro ya 11, bakoranye umuganda n’abaturage bo mu Karere ka Huye, mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije, batanga amaraso ndetse n'ibyishimo.

Uyu muganda wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 1 Ugushyingo 2025 wabereye mu murenge wa Huye ahitwa Isovu mu cyanya cyahariwe Inganda. Ni Umuganda wo gutera ibiti mu rwego rwo kubangabunga ibidukikije. Nyuma yo gutera ibiti, abakinnyi ba filime bishimanye n’abaturage aho bagaragarijwe urukundo rudasanzwe.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko iyo bahuye nk’uku batizanya imbaraga. Ati: ”Iyo duhuye nk’ukunguku dutizanya imbaraga. Umuganda ni umwihariko w’Abanyarwanda kandi na none ukaba wunganira ingengo y’Imari igihugu cyakabaye gikoresha."

Yavuze ko ibiti byatewe muri uyu muganda byari bikenewe bijyanye n’akamaro kabyo gatandukanye. Yashimiye iserukiramuco rya ‘Mashariki’ ko ryatekereje akarere ka Huye ndetse anifuriza abakinnyi ba filime ko impano zabo zikomeza gukura.

Ati: ”Nshimire abatekereje iri serukiramuco rya Mashariki ryatekereje aka karere kacu ka Huye no kwifatanya natwe. Twifuza ko impano mufite zitandukanye zikomeza zikaba urumuri, umusemburo kugira ngo n’abatoya izo mpano zibagaragaremo kuko bafite bakuru babo. Nagira ngo rero mbashimire mwese nk’ubuyobozi bw’akarere ka Huye.”

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga, yavuze ko uyu ari umunsi udasanzwe kuri bo anabwira abaturage bo mu karere ka Huye ko ibyo aba bakinnyi ba filime bagezeho byaturutse mu kwirinda ingeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge. 

Ati: ”Uyu ni umunsi udasanzwe kandi ni umunsi w’amateka n’ibyishimo kuri twebwe. Uyu ni umwaka wa kane dufitanye imikoranire myiza no kwigisha sinema. Ibi bakora, impamvu mubona bari abo bari bo uyu munsi ni uko birinze ibiyobyabwenge n’ibisindisha.”

Yavuze ko impamvu yo gutanga ibi bihembo ku bakinnyi ba filime ari ukugira ngo babashyigikire kandi babafashe gukomeza. Ati: "Impamvu y’ibyo bihembo ni ukugira ngo tugaragaze ko tubashyigikiye kandi twifuza ko babikomeza. Mu myaka 15 ishize ntabwo twari dufite filime Nyarwanda tureba. Twarebaga filime zo muri Nigeria, Tanzania, bavuga icyongereza, igifaransa kandi abenshi ntabwo tubyumva”.

Trésor Senga yemeyeko nka Mashariki hari abana bagomba kugurira ubwisungane mu kwivuza. Habaye kandi ibikorwa bitandukanye byakomereje muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye.

Abakinnyi ba filime bishimiwe bikomeye n’abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza, ubundi barabaganiriza, ibishimo biba ibyishimo kuri bo. Aba bakinnyi ba filime banatanze amaraso agenewe abarwayi barembeye mu bitaro.

Gahunda y’umunsi yasorejwe mu kabari gakomeye mu karere ka Huye ka City Snack Resto Bar aho aba bakinnyi ba filime bahuye n’abakunzi babo n’ubundi barasabana. 


Byari ibyishimo ku bataruge bo mu karere ka Huye bagenderewe n'abakinnyi ba filime b'ibyamamare

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival yasabye abaturage bo mu karere ka Huye kwirinda ibirimo ibyobyabwenge



Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yashimiye Mashariki yabatekerejeho





Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda bakoze Umuganda wo gutera ibiti 



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...