Guhera ku itariki ya kabiri z'ukwezi kw'Ukuboza by'uyu mwaka, (le 02 decembre 2009), u Rwanda ruzaba ruri mu cyumweru kitiriwe Ubumwe n'Ubwiyunge.
Afatanyije na Komisiyo y'Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge, umuhanzi w'umukristu Kizito Mihigo yabateguriye igitaramo yise UT UNUM SINT "Nibabe umwe"
UT UNUM SINT "Nibabe umwe" ni interuro ya Yezu Kristu dusanga mu ivanjiri ya Yohani, mu mutwe wa 17 ku murongo wa 11. Iyi nteruro kandi niyo umwepiskopi wa Kigali, Musenyeri Tadeyo Ntihinyurwa yagize intego ye y'ubushumba.
Iki gitaramo kizaba kuwa gatandatu 2/12/09 guhera i saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00) muri Kiriziya yitiriwe Umwamikazi w'Amahoro (Eglise Regina Pacis) muri Paroisse ya Remera, i Kigali.
Kwinjira ni ubuntu, muzaze muri benshi, twiyunge kandi tube umwe muri Kristu