RFL
Kigali

Bwa mbere Kevin Monnet Paquet ukinira Saint Etienne yahamagawe mu Mavubi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/10/2020 16:34
1


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020, nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu 'Amavubi' Mashami Vincent yatagaje urutonde rw'abakinnyi yitabaje ku mikino yo gushaka itike ya CAN 2021, bwa mbere hakaba hitabajwe rutahizamu wa Saint Etienne yo mu Bufaransa Kevin Monnet Paquet .



Imbere y'itangazamakuru, umutoza Mashami yatangaje urutonde rw'abakinnyi 37, barimo 10 bakina hanze ndetse n'abandi 6 bashobora kwiyambazwa isaha n'isaha bakina imbere mu gihugu.

Bwa mbere Rutahizamu ukinira Saint Etienne yo mu Bufaransa, Kevin Monnet Paquet, yahamagawe mu ikipe y'igihugu Amavubi nyuma yo kwemera gukinira u Rwanda mu 2018.

Byari biteganyijwe ko Kevin Monnet Paque azitabazwa ku mukino u Rwanda ruheruka gukina na Cote d’Ivoire wabaye muri Werurwe 2019, ariko bihurirana n'uko uyu mukinnyi yahise agira imvune yatumye amara igihe kinini atagaragara mu kibuga.

Kevin Monnet Paquet usatira imyaka 32 y’amavuko yakiniye Ubufaransa mu ikipe z’abakiri bato (France Espoirs) ariko ntiyabasha kubona umwanya mu ikipe y’igihugu nkuru (Les Bleus) kubera abakinnyi bakomeye bayirimo.

Mu kiganiro Monnet Paquet yagiranye na Radio RMC yo mu Bufaransa, yashimangiye ko yifuza gutanga umusanzu we mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ikabona itike y’igikombe cya Afurika 2021.

Paquet umaze gutsinda ibitego 39 muri shampiyona y’u Bufaransa (League 1) yavutse tariki 19 Kanama 1988 i Bourgoin-Jallieu hafi y’umujyi wa Lyon ku mubyeyi w’Umufaransa na ho nyina akomoka mu Rwanda.

Nyuma yerekeje mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya Lens yakiniye kuva mu 2002 kugera mu 2006 azamurwa mu ikipe y’abakuru. Mu 2011 yayivuyemo aguzwe na Lorient FC aho yavuye mu 2014 asinyira Saint-Étienne agikinira kugera ubu.

Mu bandi bakinnyi Mashami yahamagaye harimo Rubanguka Steve ukina muri A.E KARAISKAKIS yo mu Bugereki, akaba atari aherutse guhamagarwa mu Mavubi.

Amavubi aritegura imikino yo gushaka itike y'igikombe cya Afurika 'CAN 2021' kizabera muri Cameroon, akaba azakina imikino ibiri yegeranye mu kwa 11 n'igihugu cya CapeVerde.

Umukino wa mbere uzaba tariki ya 09 Ugshyingo 2020, ubere muri CapeVerde, mu gihe nyuma y'iminsi 7 gusa ku itariki ya 17 hazahita haba umukino wo kwishyura uzabera i Kigali.

Mu itsinda F u Rwanda ruherereyemo ruri ku mwanya wa nyuma, nta nota narimwe rufite mu mikino ibiri imaze gukinwa.

Abakinnyi bahamagawe mu Mavubi kwitegura umukino wa CapeVerde

Monnet Paquet ategerejwe n'Abanyarwanda benshi







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkundimana gad3 years ago
    turamwishimiye kuza mu mavubi





Inyarwanda BACKGROUND