RFL
Kigali

CYAMUNARA: Hagiye kugurishwa inzu iri i Huye ifite agaciro ka Miliyoni 105 Frws

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:8/10/2020 7:46
0

MU RWEGO RWO GUSHYIRA MU BIKORWA ICYEMEZO CY'UMWANDITSI MUKURU No: 020-053993 CYO KUGURISHA INGWATE MU CYAMUNARA CYO KUWA 28/08/2020 KUGIRA NGO HISHYURWE UMWENDA WA BANKI;



HASHINGIWE KU MABWIRIZA Y'UMWANDITSI MUKURU NO001/2020/ORG YO KUWA 12/05/2020 AGENGA IBYEREKEYE GUKODESHA, KUGURISHA MURI CYAMUNARA NO KWEGUKANA INGWATE;

USHINZWE KUGURISHA INGWATE ARAMENYESHA ABANTU BOSE KO KUWA MBERE TARIKI YA 12/10/2020 SAA TANU (11H00) Z'AMANYWA HAZASUBUKURWA IGURISHA MU CYAMUNARACY'INZU IRI MU KIBANZA NOUPI: 2/04/09/01/784, UBUSO BUNGANA NA 2,240 m2, AGACIRO KANGANA NA 105,800,000 Rwfs.

UYU MUTUNGO UKABA UHEREREYE MU MUDUGUDU WA TABA, AKAGARI KA BUTARE, UMURENGE WA NGOMA, AKARERE KA HUYE, INTARA Y'AMAJYEPFO.

ABIFUZA GUSURA UWO MUTUNGO NI BURI MUNSI MU MASAHA Y'AKAZI. INGWATE Y'IPIGANWA INGANA NA 5,290,000 Rwfs YISHYURWA KURI KONTI N000040-06965754-29 IFUNGUYE MURI BANKI YA KIGALI YANDITSE KURI MINIJUST-AUCTION FUNDS YA MINISITERI Y'UBUTABERA.

ABAKENEYE IBINDI BISOBANURO BAHAMAGARA TELEFONI IGENDANWA: 0788350947.

IFOTO N'IGENAGAGACIRO BYAWO BIBONEKA HAKORESHEJWE UBURYO BW'IKORANABUHANGA RYO KURANGIZA INYANDIKOMPESHA KURI WWW.CYAMUNARA.GOV.RW

Bikorewe i Kigali, kuwa 05/10/2020

Me NIYONGIRA Fran├žois Xavier

USHINZWE KUGURISHA INGWATE


Itangazo rya cyamunara






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND