RFL
Kigali

Abasore gusa: Uburyo bworoshye bwagufasha kubona numero ye ya telephone utiriwe wirushya muri byinshi

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/10/2020 12:22
1


Kenshi abasore bagorwa cyane no kugira ngo bamenyane byimbitse n’umukobwa bahuye bwa mbere aho usanga bagira ubwoba bwo kubavugisha ndetse byagera ku kubasaba numero zabo za telephone ugasanga bibaye ihurizo rikomeye.



Kugira ngo ubone numero y’umukobwa ntabwo ari ibintu bikwiye kugutera ubwoba cyangwa ngo wumve ko bikomeye cyane, ntibinasaba ko uvuga uti ”wampaye numero yawe” oya ibyo biraciriritse cyane. Aha hari inzira ushobora kunyuramo ugatsindira numero ye ya telephone mu buryo bworoshye kandi bwihuse:

Ntuzigere na rimwe umusaba ko yaguha numero ye ya telephone: Kumusaba numero ye ya telephone bizamusunikira kugusuzugura kuko azaba abonye ko hari icyo umushakaho, icyo rero ni cyo azakoresha agukandamiza. Bishatse kuvuga ko uko umwereka ko hari icyo ukeneye ni ko na we akikwima ariko numwereka ko nta matsiko ufite cyane kuri we ni ko we akwiyumvamo kurutaho. 

Mubwire uti mpa numero yawe ya telephone: Aho kugira ngo umusabe umwinginga cyane ngo aguhe numero ye ya telephone, bimubwire mu kinyabupfura uti mpa numero yawe ya telephone, mubwire uti nishimiye kukumenya ariko ndihuta mpa numero yawe turaza kuvugana ntuje, cyangwa se mu gihe muri kuganira yishimiye kukuvugisha, nyuzamo umuca mu ijambo uhite umuwira uti mpa numero yawe ahite ayiguha ubundi ikiganiro gikomeze.

Mubaze uti numero yawe ni iyihe?: Mu gihe muri mu kiganiro mubaze uti numero yawe ni iyihe? Ubivuge ushize amanga wihuse kandi utuje cyane ufite icyizere cy’uko atari buyikwime, wirinde kubivuga usa nk’umwinginga ahubwo use n’umutegeka ariko mu ijwi rituje icyo gihe azahita ayiguha byihuse.

Muhe numero yawe: Kumuha numero yawe bimwereka ko wifitiye icyizere kandi ko udafite ubwoba bw’uko ari buyange. Kumuha numero yawe bizamwereka ko utamukeneye cyane kandi natanaguhamagara ntibizaba igitangaza, igitangaza ni ukuba yayakiriye.

Mubwire uti ndihuta kandi nishimiye kumenyana nawe, akira numero yanjye turaza gusubira, ntuzakore ikosa ryo kumusaba uburenganzira bwo kumuha numero yawe ahubwo yimuhe byihuse nuyimuha azahita aboneraho kuguha iye kandi niyanga kuyakira uhite wigendera wigire nk’aho nta cyabaye ndetse ubyibagirwe.

Mubwire uti duhane numero: Mu gihe muri kuganira mubwirane icyizere cyinshi uti ndihuta cyane reka duhane numero turaza gusubira, bumwe muri ubwo buryo buzagufasha cyane kumusaba numero ye mu buryo bworoshye kandi bwihuse ndetse atanaguciye amazi.

Src: Parlerdamour.com

 

 



 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bosco3 years ago
    Iyo umukobwa umwinginze aragusuzugu





Inyarwanda BACKGROUND