RFL
Kigali

Rihanna yasabye imbabazi abasilamu kubera ibikorwa yakoze biharabika idini yabo

Yanditswe na: Niyibizi Honoré Déogratias
Taliki:7/10/2020 11:11
0


Rihanna umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika ndetse no ku isi hose yasabye imbabazi abasilamu kubera gukoresha indirimbo irimo amagambo afatwa nk’amatagatifu mu idini ya isilamu, mu gikorwa kitwa Savage X cyo kumurika imideri ye y'utwenda tw'imbere.



Nk'uko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ivuga ko Rihanna yasabye imbabazi avuga ko yababaje "abavandimwe b'abasilamu" kubera gukoresha indirimbo yitwa Doom ya Coucou Chloe, irimo amagambo ya kisilamu azwi nka Hadith.

Igitabo gitagatifu cya Korowani kivuga ko amagambo ya Hadith ari amwe mu matagatifu cyane mu yandi yose ya Isilamu.Ibi bikaba byatumye na Coucou Chloe wahimbye iyo ndirimbo asaba imbabazi avuga ko atari azi ko indirimbo ye irimo imirongo ya Isilamu. Mu busanzwe Hadith ni urwunge rw'amagambo bivugwa ko yavuzwe n'Intumwa Muhammad.

Ubusanzwe ibikoresho bikorwa n’uruganda ‘Fenty’ rwa Rihanna birimo iby'ubwiza n'imyambaro byakunzwe gushimwa ko byita ku runyurane rw'amoko y'abatuye isi.Gusa ariko kuri ubu bamwe mu basilamu bakundaga ibyo akora, bibajije impamvu yakoresheje iriya ndirimbo mu kumurika utwambaro tw'imbere mu kiganiro cyaciye kuri za televiziyo ku wa gatanu w'icyumweru gishize.

Umwe mubisilamu wa kundaga ibikorwa bya Rihanna ndetse usanzwe yandika ku bwiza,yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ko idini rya isilamu atari ukurata ubwiza ndetse no kwemera atari ukurata ubwiza. Kubera ibyo Rihanna yakoze bishobora gutuma ibintu bishobora guhinduka kuri we.

Bamwe mu bandi bababajwe nibyo Rihanna yakoze barimo Arooj Aftab wamamaza imideri kuri internet yabwiye BBC ko mbere y'uko Rihanna na Coucou Chloe basaba imbabazi, yarebye ibyo bakoze "akumva ameze nk'urwaye.Ati "Iriya ni Hadith bashyize mu ndirimbo aho abagore babyina bambaye utwenda tw'imbere.Akomeza agira ati Isilamu iriyubaha cyane biriya bihabanye nayo. Nibaza ko buri Musilamu afite kumva ko yatutswe."

Ntabwo ari ubwa mbere Rihanna anenzwe kuko no mu mwaka wa 2013 yategetswe kuva ku musigiti wa Abu Dhabi ubwo yari amaze kuhifotoreza "amafoto ateye isoni".






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND