RFL
Kigali

NBA: Igikorwa Russell wa Houston Rockets yakoreye umukozi uciriritse wo muri Hoteli cyatumye benshi bacika ururondogoro

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:7/10/2020 10:04
0


Umunyamerika ukinira ikipe ya Houston Rockets muri NBA, Russell Westbrook, yatunguye benshi bitewe n'igikorwa yakoreye umukozi uciriritse ukora muri Grand Floridian Hotel, cyatumye bamwe bacika ururondogoro.



Russell wari kumwe n'ikipe ye muri iyi Hoteli yagiye kuhava asiga ibaruwa ishimira uyu mukozi ku buryo yabitaeo mu gihe cyose bahamaze, Umurava n'urugwiro agira mu kazi ke, anamusigira ibihumbi 8 by'amadolari ya Amerika ($8,000).

Umwe mu bantu bari hafi ya Russell Westbrook, yahamirije igitangazamakuru cya USA TO DAY ingano y'aya mafaranga uyu mukinnyi yasigiye uyu mukozi.

Russell yasize ibaruwa ishimira uyu mukozi witangira akazi ke kandi ufite urugwiro, anamusigira ibihumbi 8 by'amadolari.

Aganira na Taylor Rooks wa Bleacher Report, Russell yagize ati" Batwitayeho cyane. Babasabye umwanya n'imbaraga nyinshi kugira ngo bakore akazi neza. Ni ikintu cyiza. Nkunda gukora ibintu byiza".

Ikipe ya Houston Rockets yagiye muri iyi Hoteli guhera  tariki ya 09 Nyakanga kugeza tariki ya 12 Nzeri 2020, nyuma yo gusezererwa LA Lakers muri 1/2 muri Conference y'Uburengerazuba mu guhatanira igikombe cya NBA cy'uyu mwaka.  

Russell w'imyaka 31 y'amavuko ni umukinnyi ukomeye muri NBA kuko amaze gutoranywa inshuro icyenda muri NBA All Star, ndetse akaba yaranaembwe nka MVP mu mwaka w'imikino wa 2016/17.

Russell agaragaza ko ishimiye uko yakiriwe muri Hoteli bari bacumbitsemo

Russell ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Houston Rockets





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND