RFL
Kigali

Irobo rya Arsenal ryagaruwe mu kazi nyuma yo gukorerwa ubuvugizi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:7/10/2020 7:57
0


Ubwo isoko ry'igura n'igurisha ryageraga ku musozo ni bwo hamenyekanye amakuru ko irobo rya Arsenal Gunnersaurus ryasezerewe burundu ku kazi ko gushimisha abafarana baje ku kibuga.



Nyuma yo kumva aya makuru abantu benshi ndetse n'amakipe atandukanye ntabwo bishimiye iyi nkuru ndetse abafarana b'ikipe ya Arsenal bakomeza kugaragaza agahinda ko kuba babuze inshuti yabo yasezerewe mu kazi.


Gunnersaurus ni inshuti y'abakinnyi banyura muri Arsenal

Ikipe ya Sevilla ubwo haburaga iminota micye ngo isoko rifunge yakoresheje ifoto isa n'iyi robo rya Arsenal ibaza abakunzi bayo umukinnyi bashaka ko bagura, gusa mu minota micye nibwo hasohotse inkuru yo kwirukanwa kw'Irobo rya Arsenal byatumye ikipe ya Sevilla igaruka ku rubuga yihanganisha iri robo. Ikipe ya Sporting CP yo muri Protugal nayo yashyize ifoto iriho irobo ryayo ndetse n'irya Arsenal igaragaza ko bari kumwe mu byabaye byose.

Ian Wright yakiniye Arsenal kuva mu 1991 kugeza 1998, ubu akaba ari umusesenguzi kuri BBC, yanditse kurukuta rwa Tweeter avuga ko ababajwe n'amakuru yo kwirukanwa kwa Gunnersaurus irobo babanye kuva cyera.


Ian Wright ati "birababaje"

Nyuma y'ibi byose ikipe y'Arsenal yaje gutangaza ko, Irobo ryayo rizagaruka  mu kazi bisanzwe igihe abafana bazaba bemerewe kugaruka ku bibuga. Muri Kanama kandi, Arsenal yatangaje ko igiye gukora amavugurura igasigarana abakozi 55 gusa kubera ko, ubukungu budahagaze neza bitewe n'icyiza cya Coronavirus.


Gunnersaurus kuri buri mukino w'Arsenal aba ahabaye

Kuba nta bafana bemerewe kwinjira ku kibuga ni byo byari byatumye Arsenal yirukana iri robo kuko akazi karyo kasaga nk'akahagaze. Abafana b'Arsenal bakusanyije amapawundi agera ku 9,000 bavuga ko batakwemera ko irobo ryabo riba umushomeri.

Irobo Gunnersaurus ubundi uba aririmo mo imbere ni Jerry Quy umaze imyaka 27 akora akazi ko gushimisha abafana ba Arsenal kuko yatangiye mu 1993 kugeza magingo aya.


Jerry Quy ni we uba ari muri ririya robo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND