RFL
Kigali

Rick Ross yinjiye mu baseka zigata inyana bimutwaye hafi Miliyoni 10 z'amanyarwanda!-AMAFOTO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:6/10/2020 15:20
0


Umuraperi William Leonard Roberts II uzwi nka Rick Ross yinjiye mu bafite inseko nziza, abifashijwemo n’umudogiteri w’umuhanga mu bijyanye n’amenyo w’umunya- Colombia.



Niba wamuherukaga mu cyumweru gishize, ubu aka kanya ugize amahirwe yo guhura nawe akamwenyura cyangwa ukamubona aseka mu bundi buryo bwaba ubw'amashusho n’ibindi watungurwa cyane. Magingo aya inseko ye yahindutse 100 % ku buryo butangaje kandi bubereye ijisho. Kugira iyi nseko yavugishije rubanda yabifashijwemo n’inzobere mu bijyanye n’amenyo Dr.Mario Montaya w’umunya-Colombia.

Dr Mario Montaya na Rick Ross bishimiye ko gutunganya amenyo byagenze neza

Byasabye uyu muraperi kwerekeza muri Colombia guhura n’uyu muganga bamarana amasaha agera kuri 6 muri iki gikorwa cyo kumutunganyiriza amenyo. Ayakozwe ni 12 yo hejuru na 12 yo hasi. Ni ukuvuga ko yose hamwe ari 24. Gutunganya aya menyo agiye gutuma Rick Ross ahorana igitwenge cy’urumenesha nta nkomyi, byamusabye kwishyura Dr.Mario Montaya 10,000 $.

Aya mafarenga uyashyize mu manyarwanda ni 9,760,325 Frw. Rick Ross yavuze ko iki gikorwa yagikorewe ku buntu kuko utu dufaranga ari ubusa busa ugereranije n’ubutunzi bwe gusa agaragaza ko yishimiye inseko nshya afite. Ni kenshi ibyamamare mu muziki bivugwaho guhindura bimwe mu bice by’umubiri mu rwego rwo kurushaho gusa neza.

Bimwe mu byamamare byavuzweho guhindura ubice by’umubiri harimo Micheal Jackson wibagishije izuru, Nick Minaj wiyongeresheje ikibuno n’amabere n’abandi benshi. Gusa ikibazo ni uko ibi bikorwa rimwe na rimwe bibaviramo indwara zikomeye bamwe zikabambura ubuzima.

Rick Ross ubu ufite inseko nziza mbere n'uku yasekaga


Rick Ross na Dr. Mario Montaya bamaranye amasa 6 mu gikorwa cyo kumuhindurira inseko

Src: TMZ






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND