RFL
Kigali

Mukura yabonye umutoza mushya watozaga muri Omani

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:6/10/2020 14:15
0


Nyuma yaho uwari umutoza mukuru wa Mukura Victory Sport, Tony Hernandez atandukanye n'iyi kipe yari amaze guhesha umwanya wa kane, ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kushumbusha umutoza Djilali Bahloul ukomoka muri Algeria.



Djilali Bahloul ufite imyaka 38 y'amavuko, si ubwa mbere agiye gutoza muri Africa kuko yatoje ikipe ya Stade d'Abidjan yo muri Cotedivare ndetse na Senegal. Amakuru dukura mu bari hafi y’ubuyozi bwa Mukura, aravuga ko uyu mutoza bamuhaye amasezerano y'imyaka ibiri ari umutoza w'iyi kipe yambara Umuhondo n'umukara.


Djilali uri iburyo yatsinze abandi bari bahanganiye umwanya.

Djilali ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa, ahawe aka kazi nyuma y'abatoza batandukanye bagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bwa Mukura ariko ntibigende neza hanimo, Carlos Manuel Vaz Pinto ukomoka muri Portugal wazize gutinda kugera mu gihugu, Jimmy Ndayize wagiranye ibiganiro na Mukura mu myuzo ya mbere ndetse n'umunya-Argentina Rodlfo Zapata watoje AFC Leopards yo muri Kenya.

Mu Kiganiro InyaRwanda yagira n'umuyobozi ushinzwe ubuma bwa buri munsi bw'iyi kipe, Gasana Jerome yatangaje nta makuru mashya afite kuko aherereye mu karere ka Huye kandi hari itsinda riherereye mu mujyi wa kigali riri kuganira n'abatoza. Gusa atwemerera ko Djilali Bahloul ari mubatoza batatu bagomba kuvamo umutoza mukuru wa Mukura.

Djilali Bahloul yatoje amakipe arimo, Al Nahda Damman yo muri Saudi Arabia, atoza ikipe ya Saham Club yo muri Oman igihe kigera ku minsi 180. mu 2018 yaciye mu ikipe ya Al-Nahda, atoza ikipe ya Morteau yo mu Bufaransa, ASC Linguère yo muri Senegal ndetse na Sahar SC yaherukaga gutoza mu munsi ishize nayo yo muri Oman, aya makipe yose nta ntimwe yabashijije gutoza igihe kiri hejuru y'umwaka.


Djilali Bahloul yakinnye umupira w'amaguru mu gace ka Mariseille ndetse asoreza urugendo rwe mu cyiciro cya 3 mu Busuwisi aho yakinaga mu kibuga hagati.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND