RFL
Kigali

Ykee Benda yabajije abakunzi be abahanzi bamuhitaramo gukorana kuri Album ari gutegura

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:6/10/2020 9:48
0


Umuhanzi Ykee Benda ari gutegura album nshya izasohoka mu minsi iri imbere. Mu minsi ishize yabajije abakunzi be absaba kumuhitiramo abahanzi bane bifuza ko bazakorana indirimbo zizasohoka kuri iyo Album ibizwi nka Collabo.



Yagize ati”Ndashaka kubaha Album vuba aha, ni nde mu bahanzi bane mwifuza ko twakorana kuri iyo Album?” .Yanditse ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Facebook.Ykee Benda yaherukaga gusohora Album yitwa Kireka Boy mu 2017. Kuri ubu afite indirimbo nshya yitwa Ma Bebe.

Sheebah Karungi na King Saha bashyize hanze amashusho y’indirimbo yari imaze igihe kinini itegerejwe.Umuhanzi wamamaye nka Sheebah Karungi hari hashize igihe atumvikana mu muziki.

Amashusho y’indirimbo “Empeta” afatanyije na King Saha yagiye hanze mu ijroro ryo kuri uyu wa mbere tariki ya 5 Ukwakira 2020. Kuri shene ya Sheebah ya Youtube imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 28 imaze gutabgwaho ibitekerezo birenga 430 byinshi muri byo ni ibishima iyo ndirimbo.

Indirimbo”Empeta” ni uruvange “Remix” rw’indirimbo ya Ragga Dee yaririmbye mu 1990.Amashusho yayo yayobowe na KD anagaragaramo abahanzi b’ibyamamare nka Forever Etania, Crysto Panda, Roden Y Kabako, Cathy Patra, Diamond Oscar n’abandi.Inidirmbo”Empeta” ni imwe mu ziri kuri Album Sheebah Karungi yasohoye mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ikinyamakuru cyandika inkuru z’imyidagaduro muri Uganda kitwa Bigeye.ug cyanditse ko hatagijwe Iserukiramuco rya Uganda ryitwa Yaffe Festival ariko rizabera kuri murandasi bitewe n’icyorezo cya Coronavirus.

Sosiyete yitwa Baboon Forest Entertainment ku bufatanye na Nsimbi batangije ikicyiro cya mbere cy’iryo Serukiramuco rikorwa hizihizwa umunsi w’ubwigenge bwa Uganda. Iminota 90 iraza kuba ari imbyino z’umuco wa Uganda. Iri Serukiramuco byitezwe ko rizagaragaramo ibyamamare byo muri icyo gihugu no hanze yacyo ku ya 8 Ukwakira 2020 ariko bazakoresha Facebook na You Tube mu birori bizatangira saa tatu n’igice z’ijoro kuri uwo munsi.

Abaririmbyi barimo GNL Zamba, Miriam Tamar babarizwa muri Amerika. Iri Serukiramuco riba rigamije kwerekana umwihariko w’umuco wa Uganda hizihizwa umunsi w’ubwenge. GNL Zamba yagize ati”Turashaka ko iri Serukiramuco riba mpuzamahanga ku buryo aho umugande wese ari aryiyumvamo kandi rikajya riba ngarukamwaka aho tuzajya dusamgira inkuru zigize amateka yacu n’umuco wacu”.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND