RFL
Kigali

N'Abakarani wabateguye batwara igikombe! Abasesenguzi bavuga iki ku bisabwa ngo ikipe yegukane igikombe cya shampiyona mu Rwanda - VIDEO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/10/2020 20:48
0


Abatoza, Abakunzi b'umupira w'amaguru ndetse n’abakurikiranira hafi shampiyona y’u Rwanda, ntibavuga rumwe kubyo ikipe igomba kuba yujuje ngo yegukane igikombe cya shampiyona mu cyiciro cya mbere mu Rwanda.



Bamwe bemeza ko kuba ikipe ifite abakinnyi beza, bashoboye kandi babonera umushahara ku gihe banafite ubuyobozi bwiza bubitaho, bidahagije ngo yegukane igikombe cya shampiyona kuko cyegukana umugabo kigasiba undi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Ibi babihera kuba mu myaka 25 ishize, igikombe cya shampiyona mu Rwanda cyegukanwe n’amakipe abiri gusa, Rayon Sports na APR FC, uretse mu mwaka w’imikino wa 2007-2008 hanyuzemo ikipe ya Atraco FC iracyegukana.

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABASESENGUZI KU BISABWA NGO IKIPE YEGUKANE IGIKOMBE CYA SHAMPIYONA MU RWANDA

Bivuze ko mu myaka 25 ishize, ibikombe 24 byasaranganyijwe n’amakipe abiri gusa, aho APR FC yegukanye 17 mu gihe Rayon Sports yegukanye 7.

Ibi bigaragaza ko igikombe cya Shampiyona mu Rwanda kiba gihataniwe n’amakipe abiri gusa, APR FC na Rayon Sports.

Byatumye InyaRwanda.com yegera Abatoza bafite ubunararibonye ndetse n'abakiniye aya makipe kugira ngo batange ibitekerezo byabo kuri iyi ngingo.

Bizimana Abdul uzwi nka Bekeni watoje amakipe nka Etincelles, Amagaju na Gicumbi FC, Mbarushimana Abdu kuri ubu utoza Bugesera FC nyuma yo kuva muri Muhanga, Gatera Musa utoza Espoir FC, wanatoje Rayon Sports ndetse na Eugene Kanyandekwe wakiniye Rayon Sports akayubakiramo amateka akomeye, bagaragaje ao bahagaze ku bisabwa ngo ikipe yegukane igikombe cya Shampiyona  mu Rwanda.

APR FC niyo yegukanye igikombe cy'umwaka w'imikino ushize





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND