Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 5 Ukwakira 2020 ni bwo ikipe ya As Kigali yateye ikirenge mu cya APR FC ipimisha abakinnyi bayo bose mbere y'uko berekeza mu mwiherero. Ni igikorwa cyabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Tariki
28 Nzeri ni bwo Minisiteri yatangaje ko imikino yemerewe gusubukurwa ariko hakubahirizwa
ingamba zashyizweho zirimo no gupimasha abakinnyi ubundi bagashyirwa mu
mwiherero arinaho bazajya bava bagiye mu myitozo. APR FC na As Kigali, zahise
zifata iya mbere kuko ari nazo zizahagararira u Rwanda mu mikino mpuzamahanga.
Mu
kiganiro InyaRwanda.com yagiranye n’umunyamabanga wa AS Kigali Gasana Francois yadutangarije ko abakinnyi bose
bapimwe usibye abakinnyi batatu gusa. Yagize ati ”Umwiherero uzatangira kuri
uyu wa Gatatu abakinnyi babe hano i Nyamirambo kandi bose bazahita batangira
imyitozo kuri uwo wa Gatatu. Abakinnyi tutapimishije ni batatu gusa harimo Alex
Orotomal, Shabani Hussein ndetse na Kwizera Pierrot bose batari mu Rwanda”.
Nyuma yo gupimwa As Kigali izahita ijya mu mwiherero ku wa Gatatu
Ikipe ya As Kigali igomba kwitegura hakiri kare kuko yo na APR FC zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafrica y’amakipe yitwaye neza iwayo, ikazamenya ikipe bizahura mu kwezi ku Ugushyingo 2020.
As Kigali igomba guhagararira u Rwanda
TANGA IGITECYEREZO