RFL
Kigali

Nziza Theos Dubayi yashyize hanze indirimbo nshya “Yesu Ni Mwema” isingiza Imana-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:5/10/2020 13:33
0


Umuhanzi Nkurunziza Theoneste (Nziza Theos Dubayi), nyuma yo gushyira hanze indirimbo yise “Amahoro” ikakirwa neza mu bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yahise asohora iyitwa “Yesu Ni Mwema” ivuga uburyo Yesu ari mwiza n’imirimo itangaje akorera ikiremwamuntu.



Nziza Theos Dubayi amaze igihe kitari kinini muri muzika, ariko uko bwije n'uko bukeye agenda agaragaza imbaraga n’umurava mu bikorwa bya muzika, kuri bu amaze kugera ku ndirimbo 6. Aganiran na INYARWANDA.COM, uyu muhanzi yatangaje byinshi byerekeye inganzo ye n’ingamba afite muri muzika. Ku bijyane no kwisanga mu njyana ya Gospel, yavuze ko ariyo mpano Imana yamuhaye kandi yumva ko izagera kure.

Mu magambo ye yagize ati ”Umuntu wese agira impano ye, iyanjye yaje mu ijambo ry’Imana, nkaririmba injyana y’izaririrmbiwe Imana (Gospel), ndayikunda, nakuze ndi umukirisitu ubu nsengera mu idini ry’Adventist”. Nziza Theos Dubayi ahamya kandi ko kuba yarinjiye mu buhanzi atiri umushinga yumva yinjiyemo, n’ubwo yumva hari ihige bizaba ishoramari ryunguka.

Dubayi ati “Muzika yanjye ari ishoramari (business) nareka ibindi bintu nkora, ariko burya ikintu ushoyemo amafaranga hari igihe wabona inyungu nyuma witonze noneho bigatangira kuba Business. Icya mbere ni ukuvuga ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo bugatambuka n'ubwo nyuma bibyara inyungu.”


Nziza Theos Dubayi yabarizwaga mu itsinda rya Jasper Singer Group ubwo yigaga muri kaminuza y’ u Rwanda ikiri NUR ariyo yahindutse UR-Huye, kuva icyo gihe kugeza magingo aya aracyakomeje impano kandi yifuza ko azagera ku rwego rushimishije kubera Imana n’abafana bakunda Gospel.

KANDA HANO UREBE “YESU NI MWEMA” YA NZIZA THEOS DUBAYI



  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND