Abakinnyi bagera kuri 31 ba APR FC bitabiriye imyitozo ya mbere nyuma yaho iyi kipe yerekeje mu mwiherero.
Kuri
iki Cyumweru tariki 5 Ukwakira 2020 ni bwo APR FC yatangiye imyitozo yayo ya
mbere yitegura umwaka w'imikino 2021
ndetse n'imikino nyafrica y'amakipe yabaye aya mbere iwayo 'Champions League'.
Imyitozo yatangiye ku i saa cyenda
Tariki
28 Nzeri 2020 ni bwo Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya Siporo byemewe
gufungurwa ariko hashyirwaho amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus,
ibi byatumye APR FC ifata iya mbere ipimisha abakinnyi bayo ndetse banabashyira
mu mwiherero byatumye bahita banatangira imyitozo.
Iyi
myitozo yabereye i Shyorongi yagaragayemo abakinnyi bashya nka Jacques
Tuyisenge, Nsanzimfura Keddy, Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports,
Ruboneka Jean Bosco ndetse na Ndayishimiye Dieudonne bose baguzwe bavuye mu
ikipe ya AS Muhanga.
Jacques Tuyisenge na we yitabiriye imyitozo
Abatoza bose bagaragaye ku myitozo yaba Adil Mohammed ndetse na Pablo Morchon umutoza wungirije uherutse kwerekanwa n'iyi kipe. APR FC na AS Kigali zizahagararira u Rwanda mu mikino nyafrica aho zitegereje amakipe zizahura muri tombora izaba mu Ugushyingo.
Abatoza bose bari bitabiriye
Bizimana Yannick na we yagaragaye ku myitozo
Ruboneka Jean Bosco wavuye muri Muhanga
Umutoza Pablo yahise yisanga mu bandi
AMAFORO: Ntare Julius
TANGA IGITECYEREZO