RFL
Kigali

Zlatco yahambirijwe na Yanga Africans nyuma y'iminsi 37

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/10/2020 10:54
0


Umunya-Serbia Zlatko Krmpotić yamaze gutandukana n'ikipe ya Yanga Africans yo muri Tanzania yaherukaga kumuha akazi mu minsi 37 ishize, bitewe n'imyitwarire idahwitse yagaragaje mu gihe gito ayimazemo.



Nyuma y''umukino wa shampiyona ya Tanzania Yanga Africans yari imaze gutsinda Coastal Union ibitego 3-0 harimo n’igitego cy’umunyarwanda Haruna Niyonzima wafasije iyi kipe muri uyu mukino avuye ku ntebe y'abasimbura, iyi kipe yahise inyarukira kuri Twitter yayo itangaza ko yatandukanye n'uyu mutoza.

Ibi ntibyatunguye benshi mu bakurikira umupira w'amaguru kuko Zlatco ntiyigeze aramba mu makipe yanyuzemo arimo, Polokwane City yo muri Afurika y’Epfo yamazemo iminsi 113, APR FC yo mu Rwanda yamazemo iminsi 159, Jwaneng Galaxy yo muri Botswana yamazemo iminsi 189 na ZESCO United yo muri Zambia yamazemo iminsi 165. Mu minsi 37 Zlatco yatoje Yanga imikino itanu, atsinda ine anganya umwe, akaba ayisize ku mwanya wa gatatu n'amanota 13.

Itangazo ryirukana Zlatco muri Yanga Africans

Zlatco yatoje Yanga Africans imikino itanu gusa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND