RFL
Kigali

Exclusive: Miss Mushambokazi yemeje ko ari mu rukundo na Karim wamaze gufata irembo no kumwinjiza muri Islam

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/10/2020 15:31
2


Miss Mushambokazi Jordan uri mu bakobwa 20 bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yemeje ko ari mu buryohe bw’urukundo na Mbonyumuvunyi Karim wafashe irembo, ndetse amwinjiza mu idini ya Islam batangiza umushinga w’ubukwe.



Mu kiganiro cyihariye na INYARWANDA, kuri iki Cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, Mushambokamazi yavuze ko Karim yafashe irembo ndetse ko bamwakiriye mu idini ya Islam bashyigikiwe n’inshuti zabo n’abandi. 

INYARWANDA ifite amakuru avuga ko umuhango wo gufata irembo wabereye i Ryabega mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba. Mushambokazi avuga ko uyu muhango wabayeho ariko ko atatangaza igihe byabereye. 

Mu minsi ishize, Mushambokazi yakiriwe mu Idini ya Islam mu muhango witabiriwe n’umuhanzi Tizzo wo mu itsinda rya Active riri mu marembera, ndetse na Sheikh Ashraf wo mu Mujyi wa Kigali wamuhaye ikaze.

Tizzo asanzwe ari inshuti ya hafi ya Mushambokazi, dore ko ari mu bantu ba hafi b’uyu mukobwa bitabiriye ibirori by’isabukuru ye y’amavuko yo ku wa 07 Nyakanga 2018.

Mushambokazi yavuze ko Karim yujuje buri kimwe cyose yari akeneye ku musore bazarushinga. Ati “Ni byinshi! Ni we muhungu w’inzozi zanjye, kuko nyine ibyo nifuzaga ku musore nakunda nasanze abifite, abyujuje.”

Uyu mukobwa yavuze ko imyaka ibiri n’igice ishize akundana byeruye na Karim, kandi ko ababyeyi babahaye umugisha. Avuga ko itariki y’ubukwe bwabo atayitangaza, ariko ko buzaba mu minsi iri imbere.

Mushambokazi ari mu bakobwa b’ikimero batuye kuri Instagram. Akurikirwa n’abantu barenga ibihumbi 85, yivuga nk’umuntu ushyira imbaraga cyane mu kimuha umunezero udashira. 

Mbonyumuvunyi ugiye kubana akaramata na Mushambokazi Jordan yavuzwe mu rukundo n’umuhanzikazi Young Grace. Ndetse aza gutuma uyu muraperikazi ahindura idini ajya muri Islam ariko baza gutandukana.


Imyaka ibiri n'igice irashize Mushambokazi ari mu rukundo na Karim rwashibutsemo kwiyemeza kubana nk'umugabo n'umugore

Uhereye ibumoso: Sheikh Ashraf, umuhanzi Tizzo, Karim n'umukunzi we Mushambokazi Jordan

Miss Mushambokazi yakiriwe mu idini ya Islam umukunzi we Karim amaze igihe asengeramo

Mushambokazi yavuze ko Karim ari we musore yasengeye wujuje buri kimwe cyose yashakaga

Jordan yemeje ko Karim yamaze gufata irembo mu muhango wabereye mu karere ka Nyagatare

Mushambokazi ari mu bakobwa 20 bavuyemo Nyampinga w'u Rwanda 2018 [Iradukunda Liliane]

Mushambokazi yavuze ko ubukwe bwe na Karim buri mu minsi iri imbere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkubito eugene3 years ago
    ubwo rero nasezere iriya myambarire.yinjire idini neza.gusa azagire urugo ruhire.
  • Gisagara Geofrey3 years ago
    Natubwire ibanga yakoresheje mu misengere ye kugirango agere ku rwego rwo gufata icyemezo cyo kubana nawe badahuje imyemerere. Uteye umugongo Yesu Kristo wabambwe agapfa, agahambwa , akazuka k'umunsi wa gatatu ari muzima? Wiyemeje gukora indahiro ihakana umwana w'Imana n'ubutatu bwera bw'Imana? S'urubanza nguciriye gusa Imana niyo mucamanza mukuru.





Inyarwanda BACKGROUND