RFL
Kigali

APR FC yitegura CAF Champions League yatangiye imyitozo - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:3/10/2020 17:25
0


Kuri uyu wa gatandatu tariki 03 Ukwakira 2020, nibwo ikipe ya APR FC yasubukuye imyitozo ya rusange, ariko itarimo gukora ku mupira kuko abatoza batangiye babanza gusuzuma imbaraga z’abakinnyi nyuma y'amezi arindwi badakina.



APR FC iheruka kwitoza abakinnyi bari hamwe tariki 14 Werurwe 2020, ubwo bari bari mu karere ka Rusizi bitegura umukino wa shampiyona wari uteganyijwe kuba ku Cyumweru tariki 15 Werurwe 2020, ariko uza gusubikwa bitewe n'icyorezo cya Coronavirus cyari kimaze gusesekara mu Rwanda.

Saa tatu zĂ­gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu, kuri Stade Amahoro Abakinnyi bose ba APR FC, baba ari abasanzwe ndetse n'Abashya bari banzitse imitozo ngororaubiri ariko y'imbaraga kugira ngo abatoza b'iyi kipe basuzume urwego abakinnyi bariho magingo aya, nyuma y'igihe kirekire badakorera hamwe.

Amakuru dukesha urubuga rw'iyi kipe avuga ko abakinnyi bose b'iyi kipe uko ari 31 bitabiriye imyitozo ya mbere y'iyi kipe, bikaba byari bitegayijwe ko nyuma y'iyi myitozo ikipe ikomereza i Shyorongi mu karere ka Rulindo aho isanzwe yitoreza.

APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize w'imikino, izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League, mu gihe AS Kigali izahagararira u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup biteganyijwe gutangira mu minsi iri imbere.

Abakinnyi ba APR FC batangiye imyitozo y'imbaraga

Jacques Tuyisenge yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya

Bizimana Yannick waguzwe muri Rayon Sports nawe yatagiye imyitozo muri APR FC

Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu yatangiye imyitozo muri APR FC

Kapiteni wa APR FC Manzi Thierry nawe ari mu batangiye imyitozo

Imyitozo ya mbere yayobowe n'umutoza mukuru Adil n'umwungiriza we

Amafoto: Ntare Julius





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND