RFL
Kigali

Muchoma yahambye Bibiliya mu ndirimbo ye agaragaza ko hari abo Imana ititaho bahora bayisenga-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2020 19:01
0


Nizeyimana Didier wiyise Muchoma Mucomani yashwanyaguje Bibiliya Ntagatifu mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise “Ni ikibazo” agaragaza ko hari igice cy’abantu Imana ititaho kandi bahora ku mavi basiyenga.



Muchoma w’imyaka 30 y’amavuko yakuriye mu buzima afata nk’inzira y’umusaraba, ariko Imana yamukuye ku cyavu anakora umuziki. Azwi mu ndirimbo zirimo; “Sarah”, “My Love”, ‘Mtoto” n’izindi. 

Ni umwe mu bahanzi bakomoka mu Rwanda bakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Muri iki gihe ari mu Rwanda, aho yaje gusura inshuti n’abavandimwe no kumenyekanisha ibikorwa bye by’umuziki.

Mu minsi amaze mu Rwanda yabashije gukora indirimbo ‘Ni ikibazo’ yasohoye uyu munsi n’izindi avuga ko ari gutegura. Iyi ndirimbo yakorewe muri Studio ya Country Records na Producer Element.

Muchoma yabwiye INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo afite umujinya mwinshi no kutiyumvisha impamvu Imana itita ku bantu bose, ahubwo igakomeza kongerera abifite kandi badahora ku gasambi k’isengesho!

Uyu muhanzi avuga ko muri we atarakira neza ukuntu Imana ikomeza kuguyaguya abazwi nka ‘Slay Queen’ igasigiriza uzwi nka ‘Semuhungu’ ku mbuga nkoranyambaga, agakomeza kugwiza ifatanga kandi ari umugabo wihinduye umugore.

Yavuze ko umunsi ku munsi abari mu buzima bubi nk’abapfakazi, abafite ubumuga bahora basenga basaba ko Imana ibagirira ineza ‘ariko ikabarenza ingohe’. Mbese ngo we atekereza ko Imana itabaho, kuko ibaye iriho yatabara abari mu makuba mu gihugu cya Somalia n’ahandi hari intambara z’urudaca.

Ati “Hari abantu babaho mu buzima bubi nk’abapfakazi, abafite ubumuga noneho ikibabaje bahora basenga Imana, bahora bajya mu rusengero buri munsi kandi ukabona ubuzima bwabo ntabwo buhinduka.”

Akomeza ati “Noneho ugasanga hari aba Pasiteri babwiriza mu buryo bw’ibinyoma akaba ari bo bantu birirwa bitwariye Range Rover. Ugasanga na ba bantu batagira icyo bitayeho nka ba Slay Queen nibo Imana ihora ifungurira ubuzima, ibateza imbere.”

Bibiliya ni intwaro ikomeye ku bemera Imana. Muchoma agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ashwanyaguza zimwe mu mpapuro ziyigeze, agacukura umwobo akayishyiramo akarenzaho igitaka.

Uyu muhanzi avuga ko yanditse iyi ndirimbo bitewe n’ibyo yagiye abona mu gihe amaze ku Isi. Muchoma asohoye iyi ndirimbo mu gihe hari hashize umwaka asohoye izirimo ‘Turn Up’, ‘Nigucombaga’ n’izindi.

Umuhanzi Muchoma yasohoye amashusho y'indirimbo nshya yise "Ni ikibazo"

Muchoma yashwanyaguje Bibiliya mu mashusho y'indirimbo ye agaragaza ko hari abo Imana irenganya

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "NI IKIBAZO" Y'UMUHANZI MUCHOMA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND