RFL
Kigali

APR FC na AS Kigali zemerewe gutangira imyitozo

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:2/10/2020 16:42
1


Minisiteri ya Siporo yamaze guha uburengazira amakipe ya APR FC na AS Kigali azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ngo batangire imyitozo.



Mu ibaruwa asinyweho n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Shema Maboko Didier,yemeza ko aya makipe yombi yitegura guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika yemerewe gutangira imyitozo.

Shema yavuze ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibaruwa FERWAFA yayandikiye kuwa 23 Nzeri 2020,iyisaba kwemerera aya makipe yombi gutangira imyitozo.

Yagize ati “Mbandikiye mbamenyesha ko MINISPORTS yahaye uruhushya ayo makipe yombi rwo gutangira imyitozo nyuma yo kubahiriza amabwiriza asabwa”.

Kuwa 28 Nzeri 2020, Minisiteri ya Siporo yamenyesheje amashyirahamwe y’imikino ko ashobora gutangira gusubukura amarushanwa n’imyitozo ku makipe, mu gihe yamaze gutegura no kumenyesha MINISPORTS uburyo bwo kwirinda Covid-19 bwateguwe.

Ku wa Kabiri Tariki 29 Nzeri 2020, abakozi bose b’ikipe ya APR FC bapimwe icyorezo cya COVID-19 nyuma y’iri tangazo rya Minisiteri ya siporo rikomorera itangira ry’ibikorwa bya siporo mu gihugu hose ryasohotse kuwa Mbere Tariki 28 Nzeri.

Iki gikorwa cyabimburiye itangira ry’imyitozo y’ikipe y’ Ingabo z’Igihugu yitegura umwaka utaha w’imikino cyabereye ku bitaro bya gisirikare bya Kanombe (Rwanda Military Hospital) saa tatu za mu gitondo, kikaba cyaritabiriwe n’ Abakinnyi 31, Abatoza 04 n’abandi bakozi bose bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Biravugwa ko iki cyumweru kirangira AS Kigali yapimishije abakinnyi bayo kugira ngo batangire imyitozo bitegura amarushanwa atandukanye arimo na CAF confederations Cup.

APR FC izakina CAF Champiopns League yemerewe gutangira imyitozo

AS Kigali izakina CAF Confederations Cup yemerewe gutangira imyitozo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NIYIGENA Vincent3 years ago
    Birakwiye kandi biraboneye mukwemerera APR FC gutangira imyitozo kuko ikipe yacu tuyifurije amahirwe masa mu myitwarire no gutsinda. APR tsinda, bahabye, utwar'ibikombe.





Inyarwanda BACKGROUND