RFL
Kigali

Migambi Nyawe yasohoye indirimbo ya mbere kuri Album y’indirimbo 50 ikangurira abantu kwiyegereza Imana-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:2/10/2020 13:54
2

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru wa Magic FM, Migambi Nyawe yasohoye amashusho y’indirimbo “Wisigara” ya mbere kuri Album yise “Inyanja” yakubiyeho indirimbo zihimbaza Imana 50.



‘Wisigara’ yasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Ukwakira 2020, ihwiturira abantu kwiyegereza Uwiteka bakava mu byaha kandi bagaharanira gukomeza urugendo rugana mu Ijuru. Ku bakristo bacogoye Yesu/Yezu abategeye amaboko. 

Iyi ndirimbo isohotse yuzuza urugendo rw’imyaka itandatu uyu muhanzi amaze ategura iyi Album y’indirimbo 50 mu rwego rw’ivugabutumwa agereranya n’inyanja ngari.

Ku wa 01 Ukwakira 2014, nibwo Migambi umuhererezi wa Mukeshabatware Dismas, yatangiye gutegura iyi Album. Ni Album yahaye umwanya! Yayikozeho mu buryo bw’amajwi, yiyandikira buri ndirimbo iyigize, ayungurura amajwi n’ibindi byakomeje iyi Album y’indirimbo zihimbaza Imana.

Album ‘Inyanja’ izumvikanaho indirimbo ze bwite, n’izo yakoranye n’abandi bahanzi bakomeye bazamenyekana mu minsi iri imbere.

Migambi aherutse kubwira INYARWANDA, ko indirimbo ziri kuri iyi Album, ari ubutumwa Imana yanyujije muri we bureba abagenzi bagana ijuru. Avuga ko igizwe n’ibihangano by’umwuka bikumbuza abazabyumva ijuru ndetse no kureka ibyaha ‘bagahindukirira Uwiteka’.

Uyu muhanzi avuga ko imyaka itandatu ishize ategura iyi Album, imuha icyizere ko abanyarwanda bazakira neza ubutumwa bukubiyemo kandi bukagira umumaro uhambaye muri bo mu gihe cyabwo ‘buhindure benshi kandi bukangure n’abaguye.

Iyi Album ‘Inyanja’ izaba igizwe na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’. Ikubiyeho indirimbo ziri mu njyana nyinshi Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip Hop, Gakondo, Zouk, Kizomba n’izindi.

Migambi yabaye Producer by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.

Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuri Se Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico ndetse no kwamamaza.

Bucura bwo mu muryango wa Mukeshabatware Dismas, yasohoye amashusho y'indirimbo ya mbere ikangurira abantu kwiyegereza Imana

Umuhanzi akaba n'umunyamakuru Migambi Nyawe yatangiye gusohora indirimbo zigize Album ye ya mbere yise "Inyanja"

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WISIGARA' Y'UMUHANZI MIGAMBI NYAWE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • I3 weeks ago
    Iyi ndirimbo nimbi rwose ukuntu mwamamanaje wagirango Ni igitangaza ndabona nta birenze
  • Mugabo Gilbert3 weeks ago
    Turagukigikiye kabisa


Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND