RFL
Kigali

Ibya Muhire Kevin ntabyo tuzi, Police FC nta mukinnyi izarekura - CIP Karangwa Maurice

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:1/10/2020 15:22
0


Ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC bwamaganye ibyavugwaga ko hari abakinnyi igiye kurekura barimo na kapiteni wayo Nsabimana Aimable, bunahakana ko nta biganiro na bicye bwagiranye na Muhire Kevin ndetse ko nta gahunda yo kumugura bagize, bwemeza ko gahunda yuyu mwaka ari ukwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda.



Mu minsi micye ishize hamenyekanye amakuru yavugaga ko mu ibanga rikomeye ubuyobozi bw'ikipe ya Police FC bugiye gusezerera abakinnyi 5 bayifashije umwaka ushize, barimo umunyezamu Kwizera Janvier uzwi nka Rihungu, myugariro akaba na kapiteni wayo Nsabimana Aimable, Muvandimwe JMV ukina mu bwugarizi ku ruhande rw'ibumoso, Munyakazi Yussuf Lule ukina mu kibuga hagati na Harerimana Obed nawe ukina mu kibuga hagati.

Byagugwaga ko iyi kipe iri mu biganiro na Muhire Kevin ukina mu Misiri, ushobora kuba umusimbura wa Lule, kandi ngo ibiganiro byarimo bigenda neza.

Icyavugwaga ni uko iyi kipe ifite gahunda yo kuzamura abakinnyi bakiri bato bakina muri Interforce bakaza gufasha abandi muri Police FC.

Mu kiganiro umunyamabanga wíkipe ya Police FC, CIP Karangwa Maurice yagiranye na Inyarwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 01 Ukwakira 2020, yahakanye ibyavugwaga byose gusa yemera ko hari abakinnyi iyi kipe igiye kuvana muri Interforce.

Yagize ati"Ibivugwa ntabwo ari ukuri. Police FC nta mukinnyi izarekura kuko abo yagombaga kurekura baragiye, abasigaye bose ni abakinnyi bacu".

"Hari gahunda dufite yo guha amahirwe abakinnyi nka babiri cyangwa umwe tubavanye muri Interforce kugira ngo nabo bigaragaze".

Uyu muyobozi kandi yatangaje ko ibivugwa  ko Muhire Kevin agiye kuza muri Police FC, batabizi kandi ko nta gahunda bamufiteho.

Yagize ati"Ibya Muhire Kevin muri Police FC ntabyo tuzi, kubera ko nta biganiro na bicye twagiranye, kandi nta bakinnyi bashya duteganya kongeramo, ibyo ndumva rero atari byo".

CIP Karangwa yatangaje ko intego a Police FC muri uyu mwaka w'mikino ari ukwegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda kuko baguze abakinnyi bakomeye kandi bafite ubushobozi bwo kubigeraho.

POlice FC yaguze abakinnyi barimo Eric Iradukunda Radu, Usengimana Faustin, Eric Rutanga na Papy Sibomana wakinaga muri Yanga Africans yo muri Tanzania.

Umwaka w'imikino ushize Police FC yasoje shampiyona ku mwanya wa gatatu, inyuma ya APR FC na Rayon Sports.

Police FC yahakanye ko nta biganiro yagiraye na Muhire Kevin

Police FC yahakanye ko nta mukinnyi iteganya kurekura

CIP Karangwa Maurice yemeza ko Police FC ifite ubushobozi bwo kuzegukana ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda umwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND