RFL
Kigali

Mimi Mars umuvandimwe wa Vanessa Mdee yahakanye ibyo gukundana na Diamond Platnumz

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:1/10/2020 15:21
0


Mimi Mars murumuna w’umuhanzikazi Vanessa Mdee yahakanye amakuru yavugwaga ko yaba akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz, nyuma y’ubutumwa Diamond yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram



Nyuma y’ubutumwa Diamond Platnumz yashyize ku rutuka rwe rwa Instagram avuga urwo akunda umukobwa witwa Mimi Mars umuvandimwe w’umuhanzikazi Vanessa Mdee, uyu mukobwa yahakanye amakuru yavugwaga ko we na Diamond baba bakundana.

Mimi and Diamond

Mars yahakanye ibyo gukundana na Diamond Platnumz

Mu butumwa umuhanzi Diamond Platnumz ukunda kwiyita akazina ka Simba aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:”Nkunda uyu mukobwa, sinzi aho nataye  umwanya wange.”

Nyuma y’ubu butumwa Mars nawe yagize icyo abivugaho aho yamubwiye ko atagakwiye kugira ubwoba bwo gukunda. Mars yagize ati:”Ahari urukundo nta bwoba buhaba. Urukundo nyakuri rwirukana ubwoba. Rero iyo umuntu afite ubwoba, ntago aba ari mu rukundo by’ukuri.”

Nubwo uyu mukobwa yavuze aya magambo yatumye bamwe bakeka ko yaba akundana na Diamond koko, mu kiganiro aherutse gukora yahakanye aya makuru yavugaga ko akundana n’uyu muhanzi. Mars yavuze ko magingo aya afite uwo bakundana ariko atari Diamond.

Mimi Mars
Mimi Mars

Mimi Mars yavuze ko afite undi mukunzi utari Diamond

Mu magambo ye yagize ati:”Abafite amaso bararebye ndetse n’abafite amatwi barumvise. Abantu banzi, bazi ibiri kuba. Nge gukundana na Diamond ni ikintu kidashoboka.” Uyu mukobwa yigeze gutangaza ko arambiwe gukundana n’abagabo b’abanya-Tanzaniya.

Diamond Platnumz yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa batandukanye harimo nka: Rehema Fabien, Upendo Mushi, Aunti Ezekiel, Wema Sepetu, Penny Mungilwa, Hamisa Mobetto, Zari Hassan, Tanasha Donna n’abandi.

 

Src: The STAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND