Mimi Mars murumuna w’umuhanzikazi Vanessa Mdee yahakanye amakuru yavugwaga ko yaba akundana n’umuhanzi Diamond Platnumz, nyuma y’ubutumwa Diamond yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram
Nyuma y’ubutumwa Diamond Platnumz yashyize ku rutuka
rwe rwa Instagram avuga urwo akunda umukobwa witwa Mimi Mars umuvandimwe w’umuhanzikazi
Vanessa Mdee, uyu mukobwa yahakanye amakuru yavugwaga ko we na Diamond baba
bakundana.
Mars yahakanye ibyo gukundana na Diamond Platnumz
Mu butumwa umuhanzi Diamond Platnumz ukunda kwiyita
akazina ka Simba aherutse gushyira ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati:”Nkunda
uyu mukobwa, sinzi aho nataye umwanya wange.”
Nyuma y’ubu butumwa Mars nawe yagize icyo abivugaho aho yamubwiye ko atagakwiye kugira ubwoba bwo gukunda. Mars yagize ati:”Ahari urukundo nta bwoba buhaba. Urukundo nyakuri rwirukana ubwoba. Rero iyo umuntu afite ubwoba, ntago aba ari mu rukundo by’ukuri.”
Nubwo uyu mukobwa yavuze aya magambo yatumye bamwe
bakeka ko yaba akundana na Diamond koko, mu kiganiro aherutse gukora yahakanye aya
makuru yavugaga ko akundana n’uyu muhanzi. Mars yavuze ko magingo aya afite uwo
bakundana ariko atari Diamond.
Mimi Mars yavuze ko afite undi mukunzi utari Diamond
Mu magambo ye yagize ati:”Abafite amaso bararebye ndetse
n’abafite amatwi barumvise. Abantu banzi, bazi ibiri kuba. Nge gukundana na
Diamond ni ikintu kidashoboka.” Uyu mukobwa yigeze gutangaza ko arambiwe
gukundana n’abagabo b’abanya-Tanzaniya.
Diamond Platnumz yagiye avugwa mu rukundo n’abakobwa
batandukanye harimo nka: Rehema Fabien, Upendo Mushi, Aunti Ezekiel, Wema
Sepetu, Penny Mungilwa, Hamisa Mobetto, Zari Hassan, Tanasha Donna n’abandi.
Src: The STAR
TANGA IGITECYEREZO