RFL
Kigali

Udukoryo tw’umuhanzi A Pass uherutse kujyana ihene ku rubyiniro gushimangira izina rye-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:1/10/2020 11:21
0


Ni kenshi cyane abahanzi usanga bafite utuntu bihariye bakora iyo bageze ku rubyiniro, hari ukora ibitunguranye mu migaragarire cyangwa mu bikoresho yifashisha. Umuhanzi A Pass wo muri Uganda mu minsi ishize yavugishije benshi ubwo yageraga ku rubyiniro afite ihene (itungo rigufi) mu gushimangira izina yihimba (G.O.A.T).



Uyu muhanzi ufatwa nk’umuhanga muri muzika ya Uganda akaba n’umuntu ukunda gutebya cyane, akunda kwiyita G.O.A.T, abantu nabo bakamwita ihene isanzwe. Mu gitaramo cyabaye mu minsi yashize cyiswe Club Beatz At Home kikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye barimo Crysto Panda, Sheebah Karungi n’abandi, bacyiriwe neza mu bafana ariko biba akarusho hazamutse A Pass (G.O.A.T).


A Pass yakiriwe na Douglas Lwanga mu gitaramo cyatangijwe n’umuhanzi Zex Bilangilangi Inch Kumi w’umuririmbyi wa Firebase. Zex yishimiwe mu muziki mwiza wa Uganda kuva umwaka watangira. Yafunguye igitaramo akora iminota 13, atangirana n’indirimbo ballad y'urukundo indirimbo ya 2020 irimo Pallaso. Zex yahise aririmba Ratata,imwe mu ndirimbo nini za Uganda muri uyu mwaka.

Umuhanzi mu njyana ya Dancehall, A Pass w'icyamamare, Vocalist, Umwanditsi w'indirimbo, yerekeje kuri stage hamwe n'amashusho ya Wakanda Forever yatunganijwe na Fenon Entertainment mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Chadwick Boseman. A pass yakoze indirimbo ze; Ccupa ku Ccupa, Guli Wano, Mummy, Tuli Ku Bigere, Nkwagala, Kampala, Wuuyo, Babuloni Bwoy na Didadada n’izindi

A Pass Explains Why He Came With a Goat on Stage During Club Beatz At Home  Online Concert – ThatCelebrity.Com

Mu kuririmba izo ndirimbo yari ahagararanye n’ihene, maze asobanurira abantu ko ariryo zina bajya bumva, aho avuga ko bakamwise Greatest Of All Time, akabihina bikaba ” G.O.A.T”, maze aravuga ngo “iri niryo zina ry’ukuri mubona turi kumwe”. 

Uyu muhanzi abenshi bamufata nk’umunyarwenya wayobeye muri muzika, ahantu ari biragoye guhisha amenyo. Kuva icyo gihe yakora icyo gitaramo kugeza magingo aya benshi baracyabyibazaho n’uburyo yabitekereje, abafana be bamukundira udushya twinshi agira iyo ageze ku rubyiniro (Stage).

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND