Ni kenshi cyane abahanzi usanga bafite utuntu bihariye bakora iyo bageze ku rubyiniro, hari ukora ibitunguranye mu migaragarire cyangwa mu bikoresho yifashisha. Umuhanzi A Pass wo muri Uganda mu minsi ishize yavugishije benshi ubwo yageraga ku rubyiniro afite ihene (itungo rigufi) mu gushimangira izina yihimba (G.O.A.T).
Uyu muhanzi ufatwa nk’umuhanga muri muzika ya Uganda
akaba n’umuntu ukunda gutebya cyane, akunda kwiyita G.O.A.T, abantu nabo
bakamwita ihene isanzwe. Mu gitaramo cyabaye mu minsi yashize cyiswe Club Beatz At Home
kikitabirwa n’ibyamamare bitandukanye barimo Crysto Panda, Sheebah Karungi n’abandi, bacyiriwe
neza mu bafana ariko biba akarusho hazamutse A Pass (G.O.A.T).
A Pass yakiriwe na Douglas Lwanga mu gitaramo cyatangijwe
n’umuhanzi Zex Bilangilangi Inch Kumi w’umuririmbyi wa Firebase. Zex yishimiwe mu muziki mwiza wa Uganda kuva umwaka watangira. Yafunguye igitaramo akora
iminota 13, atangirana n’indirimbo ballad y'urukundo indirimbo ya 2020 irimo
Pallaso. Zex yahise aririmba Ratata,imwe mu ndirimbo nini za Uganda muri uyu
mwaka.
Umuhanzi
mu njyana ya Dancehall, A Pass w'icyamamare, Vocalist, Umwanditsi w'indirimbo, yerekeje
kuri stage hamwe n'amashusho ya Wakanda Forever yatunganijwe na Fenon
Entertainment mu rwego rwo kwibuka nyakwigendera Chadwick Boseman. A pass yakoze
indirimbo ze; Ccupa ku Ccupa, Guli Wano, Mummy, Tuli Ku Bigere, Nkwagala,
Kampala, Wuuyo, Babuloni Bwoy na Didadada n’izindi
Mu kuririmba izo ndirimbo yari ahagararanye n’ihene, maze asobanurira abantu ko ariryo zina bajya bumva, aho avuga ko bakamwise Greatest Of All Time, akabihina bikaba ” G.O.A.T”, maze aravuga ngo “iri niryo zina ry’ukuri mubona turi kumwe”.
Uyu muhanzi abenshi bamufata nk’umunyarwenya wayobeye muri muzika, ahantu ari biragoye guhisha amenyo. Kuva icyo gihe yakora icyo gitaramo kugeza magingo aya benshi baracyabyibazaho n’uburyo yabitekereje, abafana be bamukundira udushya twinshi agira iyo ageze ku rubyiniro (Stage).
TANGA IGITECYEREZO