RFL
Kigali

Agahinda mu muryango wa Chrissy Teigen na John Legend nyuma yo kubura umwana wabo wa gatatu

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:1/10/2020 10:40
1


Chrissy Teigen n'umugabo we John Legend batangarije abakunzi babo inkuru y'incamugongo y'uko babuze umwana wabo wa gatatu nyuma y'uko Chrissy ahuye n'ikibazo cyo kuva bakamwongerera amaraso inshuro 2 ariko bikanga.



Chrissy Teigen kuwa gatatu w'iki cyumweru ibinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko we n'umugabo we John Legend bari mu gahinda ko kubura umwana wabo wa gatatu, nyuma y'iminsi yari ishize ajyanywe mu bitaro kubera ikibazo cyo kuva cyane.

Iyi nkuru y’incamugongo Chrissy w’imyaka 34 y’amavuko yayisangije abakunzi be mu ijoro rwo ku ruyu wa Gatatu, aho yababwiye ko we n’umugabo we John Legend bari gahinda ko kubura umwana wabo w’umuhungu bari barise “Jack”. Ibi byabaye nyuma y’ibibazo bitandukanye yahuye nabyo ubwo yari atwite.

Chrissy and Legend

Chrissy Teigen na John Legend mu gahinda ko kubura umwana wabo wa gatatu

Mu magambo ye yuzuyemo agahinda yagize ati: ”Byadutunguye kandi dufite ububabare bwinshi mutakumva, ni ububabare tutigeze duhura nabwo mbere. Ntabwo byakunze ko duhagarika kuva no guha umwana amatembabuzi yari akeneye, nubwo baduteye udufuka n’udufuka tw’amaraso. Ntabwo byari bihagije”.

Ubu butumwa yabuherekesheje amafoto atandukanye ari mu mabara y’umweru n’umukara yafatiwe mu bitaro Chrissy yari arimo, amugaragaza arimo kurira yicaye ku gitanda. Batangaje ko umwana wabo wari utaravuka bari baratangiye kumwita“Jack”

Yakomeje agira ati: ”Ntabwo twahitagamo amazina twita abana bacu kugeza igihe bavutse, twabikoraga mbere yo kuva mu bitaro. Ariko ku bw’impamvu zitandukanye, twari twaratangiye kwita uyu mwana muto wari mu nda yange, Jack.”

“Rero azahora ari Jack kuri twe. Jack yahatanye cyane ngo abe umwe mu bagize umuryango wacu muto, ndetse azahora ari umwe mu bagize umuryango wacu iteka ryose. Kuri Jack wacu- Umbabarire cyane kuba ibihe bito by’ubuzima bwawe wahuye n’ingorane nyinshi, zatumye tutaguha ahantu wari ukeneye ngo ubeho. Tuzahora tugukunda.”

“Nshimiye buri wese wadusengeye ndetse akadutera akanyabugabo. Mwese turumva urukundo rwanyu nkandi turabashimira cyane. Twishimiye ubuzima dufite, kubw’abana bacu beza Luna na Miles, ndetse n’ibintu bitandukanye bitangaje twanyuzemo.”

Chrissy Teigen

Chrissy mu gahinda ko kubura umwana we wa gatatu

Chrissy n’umugabo we batangaje ko bitegura kunguka umwana wabo wa gatatu muri Kanama uyu mwaka, muri mashusho y’indirimbo ya John Legend yise Wild. Amakuru avuga ko hatamenyekanye igihe Chrissy yari amaze atwite.

Uyu mugore yajyanwe mu bitaro mu bitaro bya Cedras-Sinai Medical Center mu mujyi wa Los Angeles mu ijoro ryo ku munsi wo ku cyumweru gishize nyuma y’ikibazo yari amaranye ukwezi kose cyo kuva bitewe n’imbaraga nke za nyababyeyi. Abakunzi b’uyu muryango bababajwe cyane n’iyi nkuru nyuma y’uko Chrissy ayibabwiye abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

Src: Daily Mail 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Maggie3 years ago
    Yooooooooooooooo😭😭😭😭😭 bakomeze kwihangana imana ibakomeze.





Inyarwanda BACKGROUND