RFL
Kigali

Sobanukirwa ibintu 8 ukwiye kwibandaho mu gutoza umwana kuzita ku nshingano

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:30/09/2020 19:46
0


Kwigisha umwana kugira ngo azavemo umuntu wita ku nshingano ze ntabwo ari ibintu bikorwa umunsi umwe cyangwa icyumweru kimwe ahubwo bifata igihe ndetse bisaba imbaraga nyinshi no guhozaho.



Magdalena Battles ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu isomo ry’imbonezamitekerereze by’umwihariko akaba inzobere mu bijyanye no kwita ku bana n’umuryango barindwa ihohoterwa, avuga ko kugira ngo umwana azamenye kwita ku nshingano ze bisaba gutangira kumuha ubumenyi akiri muto cyane.

Iyi nzobere ivuga ko kugira ngo uhe umwana wawe uburere n’ubumenyi bizamufasha kuba umuntu wita ku nshingano ze, ugomba kwibanda ku bintu bitandukanye birimo:

1.Guteka

Iyo umwana utamwigishije guteka akiri muto, iyo abaye mukuru aho guteka asesagura amafaranga ajya kurya mu maresitora, cyangwa akarya ibiryo bitatetswe mu nkono kandi ntabwo biba ari ingirakamaro ku buzima. Umwana wigishijwe guteka akiri muto, akura abikunda akanabikora neza bikamufasha kuzuza iyi nshingano mu rugo rwe.

2.Kumesa

Mbere y’uko umwana ava mu rugo ngo ajye kwiga mu mashuri yisumbuye ugomba kuba waramwigishije kwimesera. Iyo umwana atabitojwe kare agera ku ishuri cyangwa muri 'Guetto' bikamugora. Uburyo bwiza bwo guha umwana ubumenyi bwo kumesa ni ukumureka akabyikorera akiri muto ukamwereka uko bikorwa mu buryo butarimo kumuhutaza.

3. Gucunga amafaranga

Abana bagomba kwigishwa bakiri bato uburyo bwo gucunga neza amafaranga. Mu bantu bakuru habamo abizigamira, abasesagura n’abari hagati. Ibi byiciro byose biterwa n’uko umwana yigishijwe gucunga amafaranga ye. Uburyo bwiza bwo kwigisha umwana gukoresha amafaranga ye neza ni ukumujyana akareba uko uhaha igihe ubikora neza no kumuha inama z’uko agomba gukoresha amafaranga ugendeye ku byo inzobere mu icungamutungo zivuga.

4.Kwandika kuri mudasobwa

Isi iri kwihuta mu ikoranabuhanga, ku buryo kumenya kwandika neza kandi vuba kuri mudasobwa biri guhinduka ikintu cy’ingenzi mu buzima nko kumenya kuvuga neza urumi rukoreshwa mu buyobozi bw’igihugu cyawe.

Dr. Magdalena Battles avuga ko abana be bajya bamubaza niba nabo bazamenya kwandika vuba kuri mudasobwa nk’uko abikora akabizeza ko nabo bazabimenya. Ati {“Twigishe abana bacu kwandika vuba kuri mudasobwa kuko bazabikenera nibakura haba ku ishuri no mu kazi”}.

5.Kurya no gukora siporo

Dr Battles avuga ko umwana agomba kwigishwa kumenya kurya ko inshingano yo kwita ku mubiri ari fondasiyo yo kugira ngo umuntu abeho neza. Igihe umuntu adashobora kwita ku buzima bwe ntashobora kubaho igihe kirekire.

Uburyo bwiza bwo kwigisha umwana kwita ku buzima bwe harimo kutamuha ibiryo nk’igihembo ahubwo mukajya musangira nibura ifunguro rimwe ku munsi, kandi ukamubwira ibyiza byo kurya indyo yuzuye no gukora siporo.

6.Kwambara neza

Iyo wambaye ugasimbuka igifungo hari icyubahiro bikwambura. Uko wambaye bigaragaza uwo uriwe wabishaka utabishaka. Ushobora kugira ngo ibi harimo gukabya ariko ukuri ni uko iyo ugiye mu kizamini cy’akazi cyo kuvuga (Job interview), wambaye imyenda imeze nk’iyo inka iciriye, wambaye 'Pocket down', cyangwa wambaye kositimu itose kubera ibyuya byakurenze ako kazi ntabwo bakaguha.

Umwana agomba gutozwa kwambara neza, imyenda iteye ipasi akiri muto kuko bimufasha kuzubahiriza inshingano yo kwambara neza amaze gukura.

7. Gukoresha ibikoresho no kubisana

Umwana akwiye kuva mu rugo rwawe agiye mu rwe cyangwa muri guetto azi gukoresha inyundo, urushije, turunevisi. Kuko umunsi igipesu cy’umwenda yambaye kizamucikiraho akwiye kuba azi kukitereraho. Iyo igikinisho cy’umwana wawe gifungutse buro ikavamo biba ari amahirwe kuri wowe nk’umubyeyi yo kumwigisha gukoresha turunevisi no kumwigisha kuzaba umuntu uzi gufata neza ibikoresho bye no kubisana.

8. Gukoresha igihe

Umwana agomba gutangira kwigishwa gukoresha igihe neza akiri muto. Iyo umwana ageze igihe cyo kujya ku ishuri akajya agenda atariye akagera ku ishuri yakerewe biba ari ingaruka zo kuba ataratojwe gukoresha neza igihe. Urugero umwana akwiye kuba azi ko saa Moya za mu gitondo agomba kuba amaze koga, saa Moya na 20 akaba amaze gufata ifunguro rya mu gitondo, saa Moya na 30' akaba amaze kwegeranya ibikoresho by’ishuri no kwicara mu modoka.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND