Umuhanzi uri gukora cyane muri muzikia Nyarwanda, Ntwali Ashraf (Trim Binnex), nyuma y’igihe gito yari amaze asohoye indirimbo yise “Don’t Let Me”, ubu yasohoye iyitwa “Nimutwike” ibyinitse cyane ikaba yasusurutsa abantu mu buryo bukomeye.
Twaganiriye nawe adutangariza byinshi kuri muzika ye n’ahazaza he. Uyu muhanzi
uba mu gihugu cya Sweden, yemeza ko impano afite azayibyaza umusaruro akazamura
ibendera ry’u Rwanda i mahanga muzika Nyarwanda ikamenyekana.
Trim Binnex w'imyaka 22 akora injyana
zitandukanye zirimo; Dancehall, Afrobeat,R&B, Reggeaton. Yemeza ko afite imishinga myinshi muri muzika kugira ngo
akomeze kwerekana ko ashoboye.
Mu mwaka wa 2019, nibwo yatangiye kumenyekana ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise “Vanilla” yafatanije n’umuhanzi Mr Light, iyi ndirimbo yari mu njyana ya Dancehall. N indirimbo yakunzwe cyane mu Burundi dore ko yahatanye muri Top 10 kuri BE TV Burundi.
Trim Binnex, ku gitekerezo cyo gukora “Nimutwike”, yavuze ko we yumvaga agomba guha ibyishimo Abanyarwanda n’abandi bakunda umuziki, abakunda ibirori bayibyina igasusurutsa imbaga y’abantu. Uyu muhanzi yashimangiye ko ari kwitegura izindi ndirimbo azageza kubakunzi be mu minsi ir’imbere.
TANGA IGITECYEREZO