RFL
Kigali

VIDEO: New Voice bahishuye ko bashaka gukora ibyananiye andi matsinda mu Rwanda banavuga uko bahuye n’uwabafashije

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:30/09/2020 11:50
0


Mu Rwanda, amatsinda y’abahanzi amwe n’amwe yasenyutse burundu andi akora muzika gahoro. Itsinda New Voice ryo rikomeje kwerekana imbaraga zidasanzwe muri muzika. Nyuma yo gusohora indirimbo y’urukundo “Kugukunda” bakoranye na Peace Jolis, twaganiriye nabo batubwira byinshi n’uburyo bihuje.



New Voice ni itsinda rigizwe n’abasore babiri aribo Kibamba Jacques na Ragira Christian. Kugeza ubu aba basore bahagaze neza mu muziki wabo, Inyarwanda.com yaganiriye nabo, badutangariza ko bahuye mu buryo butangaje. Bashimangiye ko ibyaranze andi matsinda mu Rwanda agasenyuka, bo bitazababaho kuko ari yo gahunda biyemeje. 

Izina New Voice, ni ryo biswe n’abanyamakuru ubwo babonaga izi mpano zabo, bakumva nta rindi zina babaha usibye kubita “New Voice” bisobanuye “Ijwi rishya”. Ababise iri zina barabazirikana kandi babasabira imigisha myinshi hamwe n’abandi bagize uruhare mu kubakomeza no gutera ingabo mu bitugu iri tsinda.


Nubwo ari itsinda, ni abanditsi b’indirimbo, bakaba barandikiye abahanzi benshi indirimbo kandi zageze kure cyane, bose ni abanditsi bakaba n’abahanzi. Umwe atanga igitekerezo akandika n’undi agatanga icye bakandika bagahuriza hamwe ibyavuye mu mitwe yabo.

KANDAHANO WUMVE BYINSHI MU KIGANIRO NA NEW VOICE


KANDAHANO WUMVE INDIRIMBO “KUGUKUNDA” YA NEW VOICE


    





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND