RFL
Kigali

Icyizere cy’umunyarwandakazi wa mbere uzitabira irushanwa rya Miss Teen Universe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/09/2020 9:29
0


Keza Ange Noella yabaye umunyarwandakazi wa mbere ugiye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Teen Universe 2020/21 rizabera mu Mujyi wa Dubai ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.



Keza ufite imyaka 17 y’amavuko yabwiye INYARWANDA, ko bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, abategura irushanwa rya Miss Teen Universe batigeze bategura uburyo bwa rusange bwo guhitamo abakobwa bazaserukira ibihugu babarizwamo.

Avuga ko mu minsi ishize ari bwo yandikiwe n’ikigo cyitwa Embrace Africa, gishinzwe guhitamo abakobwa bo muri Afurika, bamubaza niba afite ubushake n’ubushobozi bwo guserukira u Rwanda muri Miss Teen Universe.

Uyu mukobwa avuga ko mbere yo kwemera, yabanje kubabaza ibyo umukobwa azagenerwa birimo nk’itike y’indege, uko bazabaho bari mu irushanwa, ibihembo umukobwa azegukana, amahirwe adasanzwe iri rushanwa ritanga n’ibindi.

Keza Ange ati “Batubwiye ko bazatwishyurira itike y’indege n’aho kuba. Bambwiye ko hari amafaranga bazaha uzegukana ikamba, ariko ntibambwiye umubare.”

Uyu mukobwa yanavuze ko mu mahirwe bamubwiye iri rushanwa ritanga, harimo ko umukobwa wegukanye ikamba ashobora gukorana n’ibigo bikomeye i Dubai mu bijyanye no kwamamaza, gutembera mu bihugu bitandukanye n’ibindi.

Keza Ange akomeza avuga ko atazi uko byagenze kugira ngo bamuhitemo ko azaserukira u Rwanda, cyane ko iri rushanwa risanzwe ritazwi cyane mu Rwanda.

Yavuze ko buri muntu wese ajya mu marushanwa afite icyizere cyo gutsinda, ko we yizererera muri we, ko azegukana ikamba. Ati “Yego! Ngomba kwigirira icyizere, ariko kandi n’abanyarwanda bagomba kumfasha kuko ntabwo nabikora njye nyine, ariko ntabwo nzabatenguha.”

Uyu mukobwa yavuze ko afite umushinga wo gufasha mu buryo bwagutse abakobwa bafite ibibazo bitandukanye barimo abaterwa inda bakiri abangavu.

Keza avuga ko n’ubwo iri rushanwa risaba ko umukobwa yambara ‘bikini’, ndetse utayambaye amanota akagabanyuka, we avuga ko atiteguye kuyambara.

Ati “Aho kugira ngo ukore ibihabanye n’umuco nyarwanda, wakegukana ibyo ugomba kwegukana. Ushobora no kwanga kwambara ‘bikini’ bakavuga ngo yakoze ibyo yagombaga gukora, ntabwo yigannye abandi. Sintekereza ko umuntu ashobora kwambara ‘bikini’ kubera ko abandi bayambaye.”

Keza Ange yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba, ashingiye ku kuba amaze iminsi yihugura byinshi bivuga ku Rwanda, cyane ko kenshi umukobwa witabira amarushanwa nk’aya abazwa ibidasanzwe ku gihugu avuyemo.

Yavuze kandi ko amaze iminsi anitegereza uko iri rushanwa ryagiye rigenda mu bihe bitandukanye, ndetse n’ibyo abakobwa batandukanye bagiye bakoresha kugira ngo begukane ikamba.

Iri rushanwa rya Miss Teen Universe rizaba mu ntangiriro za 2021. Umwaka ushize ikamba ryegukanwe na Alondra Leytón wo mu gihugu cya Nicaragua.

Keza Ange azaba ahatanye n’abakobwa barimo Ashlez Diaz wo muri Panama, Cristina Trofimov wo muri Portugal, Dheper ukomoka muri Malaysia, Rocio uhagarariye Guatemala n'abandi.

Keza Noella yabaye umunyarwandakazi wa mbere uzaserukira u Rwanda muri Miss Teen Universe


Keza Ange Noella yatoranyijwe n'ikigo Embrace Africa guhagararira u Rwanda muri Miss Teen Universe

Keza yavuze ko afite icyizere cyo kwegukana ikamba, kandi ko atiteguye kwambara 'Bikini' kuko bihabanye n'umuco nyarwanda

Keza w'imyaka 17 y'amavuko yasabye abanyarwanda kuzamushyigikira mu irushanwa rya Miss Teen Universe azitabira





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND