RFL
Kigali

Alen Mun yagereranyije umu Slay Queen nk’umwamikazi w’umwicanyi mu ndirimbo ye nshya yise Slay Queen – VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:30/09/2020 8:29
0


Munyarugerero Ngabo Alex [Alen Mun], yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘Slay Queen’ yahimbye ashaka kugaragaza ubuzima bubi aba bakobwa babayemo bwo kuyobya abantu. Alen Mun yatangarije INYARWANDA ko yanditse iyi ndirimbo bivuye ku gitekerezo cy’umukobwa yakunze nyuma akabwirwa ko ari Slay Queen bikarangira amubuze.



Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo uyu musore aterura agira ati ”She is a Slay Queen, ni umwamikazi w’umwicanyi, she is a Slay Queen, ni umwamikazi wica (……) ni umwamikazi utagukiza ,..”. Muri iyi ndirimbo avuga ko nta muntu utifuza kurigata ubuki nyuma yo gusobanura ibyamubayeho akimara gusaba uyu mukobwa guhura. Mu gusobanura aya magambo uyu musore yavuze ko yashakaga kugaragaza ubumara bw’aba Slay Queen abasaba kurekeraho kwicisha abantu amatako yabo. 

Alen Mun yakomeje avuga ko ubuzima bw’aba Slay Queen kuri we abona atari bwiza byanatumye atekereza kubagira inama abinyujije muri iyi ndirimbo yabitiriwe. Nubwo avuga gutyo kandi yatangarije InyaRwanda.com ko yigeze gukunda umukobwa nyuma inshuti ze zikamubwira ko ari umu Slay Queen bigatuma abura uwo yakundaga. Nubwo atemeza ko yandika iyi ndirimbo yashingiye kuri uyu mukobwa bakundanye, gusa ngo yamuhaye ishusho yafatiye ho agira inama abandi bakobwa bazwi nk’aba slay queen.

Yagize ati “Iyi ndirimbo yanjye nayanditse nshaka kugira inama abakobwa bazwi nk’aba slay queen, ubundi aba bakobwa babona amafaranga ariko mvuze ko bayabona mu buryo bubi sinaba ngiye kure y’ukuri. Mu by’ukuri njye nigeze gukunda umukobwa, uwo mukobwa yari mwiza cyane ndetse mukunda nawe ankunda, nyuma inshuti ze nizo zaje kumbwira ko ari umu slay queen. 

Urumva imbaraga ntabwo ziyongereye nk’umuntu wari wumvise iyo nkuru. Nyuma yo kumva iyo nkuru rero, nashatse uburyo nafasha abakobwa b'aba slay queen ndetse n’abashaka kuba mu buzima nk’ubwo mbabwira ko bakwiye gusigaho bagashaka ubuzima mu bundi buryo”.

Umurishyo n’amajwi by’iyi ndirimbo wacuranzwe na Captain P, amashusho akorwa na Eazy Cuts na Big Team. Alen Mun yavukiye mu mujyi wa Goma uturanye n’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda, gusa kuri ubu atuye mu karere ka Rubavu. Nyuma y’iyi ndirimbo yise Slay Queen, Alen Mun yavuze ko afite ibindi bikorwa byinshi atahita atangariza abakunzi be, gusa ngo biri hafi.

REBA HANO 'SLAY QUEEN' INDIRIMBO YA ALEN MUN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND