RFL
Kigali

‘Minisiteri mbarizwamo iteye inkunga umuhanzi uririmba ubusambanyi, nasezera’-Bamporiki wakomoje kuri Bruce Melodie

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2020 14:22
6


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard yatangaje ko Bruce Melodie n'abandi bahanzi bayobotse inganzo y'urukundo rwo mu mashuka, nta gushidikanya ko hari umubare w'ababashyigikira ugenda uvabaho.



Indirimbo zigusha ku rukundo rwo mu gitanda zihariye imitima ya benshi muri iki gihe, badakura ekuteri mu matwi bumva imiziki igusha ku bushagarira nk’intero abahanzi b’iki gihe biharaje bitavugwaho rumwe n’umubare munini. 

Izi ndirimbo zifite igikundiro ku buryo budasanzwe! Ni zo wumva kuri Radio hafi ya zose, kuri Televiziyo zikomeye n’izoroheje reka sinakubwira zirasimburana uko bucyeye n’uko bwije.

Bamporiki wari umutumirwa mu kiganiro ‘Zinduka’ cya Radio 10, kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, yavuze ko kuva mu gihe Guma mu Rugo, abahanzi batabaniye neza u Rwanda, kuko inganzo yabo yaberekeje mu kuririmba ku busambanyi, aho gutanga ubutumwa bwubaka.

Avuga ko ari ikintu cyo kubagayira. Ati “Ni ikintu cyo kugayira bano bahanzi bacu, kuko ntabwo badufashije. Kandi nabo ntabwo bifashije. Ntabwo isi yaterwa n’akaga, ngo namwe mukongere ku kandi,”

Bamporiki avuga ko aba bahanzi bakora izi ndirimbo zamamaza ubusambanyi bashaka gukorera amafaranga kuri Youtube, ariko ngo Youtube si umunani wa ba Se, kuko igihe runaka ishobora gufunga imiryango.

Yavuze ko nta muhanzi ukwiriye kujyana n’ibigezweho, ngo atane yice umuco, kuko atazi ingaruka bizamugiraho mu myaka yose asigaje ku Isi.

Yatanze urugero avuga ko Bruce Melodie yizihiwe akaririmba mu ndirimbo ye ‘Saa moya’ ngo afite gahunda yo kudisitabinga abaturanyi be, ariko “ntashobora kudisitabinga umuco”.

Akomeza avuga ko niba n’abaturanyi bashobora kwemera Bruce Melodie ko abadisitabinga inshuro imwe, batakemera ko yikurikiranya.

Bamporiki avuga ko Bruce Melodie azwi ariko ko ashobora kwibuza abafana n’abandi bitewe n’umurongo yihaye. Ati “Yaramamaye, uriya muhungu se ntiyamamaye. Yaramamaye ahubwo agiye kwiyamururaho abantu. Ni cyo kibazo, kiraza kuba.”

Avuga ko bashaka gushyira gahunda y’uko umuhanzi azajya ajya gukora igitaramo akabisabira uburenganzira bakajya mu mateka y’ibyo yaririmbye, kugira ngo yemererwe gukora icyo gitaramo.

Avuga ko nk’umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, adashobora kwemera ko batera inkunga umuhanzi uririmba ubusambanyi, ngo bibayeho yasezera ku kazi. Yagize ati:

Njye ntabwo nshobora kuba ndi muri Minisiteri ngo ishyigikire, kuko Minisiteri ntabwo iyoborwa n’umuntu umwe, iba irimo abantu benshi, ishyigikire ko umuntu wamamaza ubusambanyi, dufata umushinga we tukawutera inkunga, nasezera. (...) Ngira uko ngenda! Hari ibintu ntashaka ko amateka azambaza.

Hon. Bamporiki avuga ko ubu nka Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco ifatanyije na Imbuto Foundation, bashyizeho ikigega cyo gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za Covid-19, ko batari guha amafaranga n’ubundi umuhanzi uzakomeza kwica umuco.

Bamporiki yavuze ko Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco abarizwamo, iteye inkunga umuhanzi uririmba ubusambanyi yasezera mu kazi

Ku bijyanye n’indirimbo ‘Ntiza’ Bruce Melodie yakoranye na Mr Kagame, benshi bavuze ko itesha agaciro umugore, bitewe n’uko baririmbamo ngo ‘Ntiza nanjye numveho’, ngo si ibintu by’i Rwanda, kuko umugore afite agaciro.

Yavuze ko abahanzi b’abahungu bo bigaragaza neza mu mashusho y’indirimbo, mu gihe umukobwa ukoreshwa mu mashusho y’indirimbo we bamushuka akambara ubusa.

Uyu muyobozi avuga ko abakobwa bagaragara mu mashusho y’indirimbo biyambitse ubusa, bakwiye kwiyubaha, kuko ngo ntawe azi wigeze abisabisha akazi avuga ko ari we wagaragaye mu ndirimbo yambaye ubusa.

Ati “Ibintu utazifashisha mu rugamba rw’ejo ntibikwiye kukubirisha icyuya mu rugamba rwa nanone.”- Bamporiki avuga ko nta buhanga abahanzi bashyira mu ndirimbo zabo, kuko n’amashusho basohora arabatamaza.

Yavuze ko nta byago biruta kuba wari usanzwe ufite umuhanzi ukunda ibyo aririmba, ukamutera inkunga, igihe kimwe agatana ndetse akifuza ko umuherekeza muri iyo nzira. Ati “Nagukundaga mu bintu bifite icyerekezo, none urashaka ko no mu kuyoba kwawe tuyobana.”

Uyu muyobozi avuga ko iyo umuhanzi ahisemo gutanga ubutumwa bwamamaza ubusambanyi, ari ibyago ku gihugu n’abagituye, kuko umuvugabutumwa agomba kuba avuga ubutumwa bwiza.

Bamporiki avuga indirimbo z’ibishegu zica umuco, zikwiye gufatirwa ibyemezo birambye abantu bicaye hamwe, kuko abanyarwanda bavuye ahantu hadasanzwe, ari nayo mpamvu bakwiye kwitwara mu buryo budasanzwe.

Yavuze ko indirimbo za cyera zagize amahirwe adasanzwe iz’ubu zitabona, kuko zo nta mashusho yakorwaga ‘ku buryo uwakugisha impaka icyo wavuze wakitaga uko ushaka inshuro 10’.

Ariko ngo indirimbo y’ubu, umuhanzi araririmba agasemura ubwiru bwe, yifashishije uburyo abigaragaza mu mashusho y’indirimbo ye. Ati “Ibi bintu nta buhanga burimo...Wajya gukora amashusho...n’uruhinja rwavutse uwo munsi ugahita uruha amashusho y’urukozasoni. Aho rero biba byapfuye.” 

Bamporiki yavuze ko n’ubwo abantu bakomeza gushyigikira umuhanzi uririmba ibishegu, uko iminsi yicuma umubare ugenda ugabanuka, bitewe n’uko harimo abaturanyurwa nabyo.

Avuga ko byanagorana kuzabona uri mu murongo nk’uyu ashingwa kurerera u Rwanda cyangwa akaba umutoza w’intore, bitewe n’uko abamubona babona ko yikuye ku rutonde rw’abagira umumaro.

Bruce Melodie aherutse kubwira Kiss Fm ko atazongera gusohora indirimbo yumvikanamo ku nyonga igare. Yavuze ko nyuma y’indirimbo “Saa moya” , azakurikizaho indirimbo za ‘gakondo’ asaba abamushinja kwica umuco kuzamushyigikira cyangwa se akazagaruka mu nzira yatangiye.

Akomeza ati “Nagiye mbona abantu benshi babivugaho, bamwe bakavuga bati ‘izi ndirimbo koko waziretse’. Abo bantu narabumvise neza ndagira ngo mbabwire ko niba ‘hari umuntu wumvise ubu butumwa ndi gutanga butamwubaka ‘saa moya’ ni yo ndirimbo ya nyuma ndirimbye muri mwene izi ndirimbo.”

Bruce Melodie aherutse gutangaza ko yaretse kuririmba ibishegu, agiye kuyoboka gakondo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrick Ruzagiriza3 years ago
    Nshimishijwe nuko nk'ubuyobozi namwe muba mu bibona , bizanshimisha hagize igikorwa, kuko birambabaza iyo mbona amaradiyo amwe namwe arizo ashyire imbere nka kiss FM nizindi
  • Mukunzi3 years ago
    izi ndirimbo rwose bazazice
  • Emmy3 years ago
    Kereka hafunzwe social media zikoresha izi ndirimbo kandi hakagenwa chaines de television zemererwa kurebwa mu Rwanda nk'uko Korea Ibikora naho nimufunga mu rwanda ibishegu bazabikura ku zindi TV, youtube.......
  • Uwayezu3 years ago
    Nukuri ibyo umuyobozi avuga nibyo urebye indirimbo zisohoka ubu ntanyigisho zirimo pe abariribyi bacu bisubireho kuko ntabuihanzi mbonamo.
  • Petero3 years ago
    Izi ndirimbo zamamaza ubasambanyi, uretse kuzihagarika uwanafunga abazihimba kuko harimo kwangiza abana b'u Rwanda kuko usanga urubyiruko cyane cyane arirwo ruba rwafashijwe zigatiza umurindi abamaze kuyoba. Ababishinzwe bazazihagarike ntizizongere gukinwa kuri za radio na television ndetse banategeke ba nyirazo kuzikura kuri YouTube
  • muhire3 years ago
    ninde wasambanye kubera indirimbo ? ko ari kamere zubusambanyi baba barite rero nareke twibyinire ibibazo urubyiruko dufite si indirimbo azajye atwegera tubimubwire ndumva ari na minisitiri wacu (yakatubwiye Ku mirimo,gutera imbere...





Inyarwanda BACKGROUND