Ni gacye cyane uzasanga hari abagore bafata imyanzuro yo gushaka abagabo 2, ariko umugore ukomoka mu gihugu cya Nigeria witwa Brisbane yerekanye ko we yashatse abagabo babiri kandi ari umunyenga w’ibyishimo abamo kurenza uko yari gushaka umugabo umwe.
Ibimenyerewe ni uko umugabo ashobora gushaka n’abagore benshi yewe yanageza no ku bagore 50 kandi abantu ntibatungurwe bitewe n’ubushobozi afite, ariko umugore wemeye kubana n’abagabo barenze umwe mu nzu ubyumvise wese yibaza byinshi ku mibanire yabo.
Uyu mugore Brisabane yagiye ku rukuta rwe rwa Twitter yerekana ko kubana n’abagabo 2 biruta kubana n’umugabo umwe
Kuri Twitter yashyizeho amafoto ari kumwe n’abagabo be babiri maze mu magambo make ati: “Kurongorwa n’abagabo 2 biruta kurungorwa n’umugabo umwe". Ubuhake muri Nigeria ni hamwe mu hantu bukigaragara, hari uwibajije ukuntu umugabo yemera gusangira umugore n’undi akemeza ko ari ufite umutima ukomeye.
Ikigaraga
ni uko mu mafoto aba bose, umugore n’abagabo babiri, baba berekana ibyishimo iyo bari
kumwe, abagabo baba bameze nk’impanga, ibi byakwerekana ko bashobora kuba babanye
neza mu nzu.
TANGA IGITECYEREZO