RFL
Kigali

Ese wowe ubona ataragororotse? Bamporiki avuga kuri Oda Paccy nyuma y’igihe gishize amwambuye ubutore

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/09/2020 10:16
2


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon.Bamporiki Edouard yatangaje ko umuhanzikazi Uzamberumwana Pacifique [Oda Paccy] abona ko yahindutse nyuma y’imyaka igera kuri ibiri amwambuye ubutore, bigateza impagarara mu bakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi.



Tariki 24 Ukwakira 2018, ni bwo Bamporiki wari Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, yasohoye itangazo ryambura ubutore Oda Paccy, aho yagize ati “Nshingiye ku bubasha mpabwa n’Umutoza w’Ikirenga wandagije Itorero; ndamenyesha Abanyarwanda ko uwari waratojwe agahabwa izina ry” ‘Indatabigwi icyiciro cya kabiri’ Uzamberumwana Odda Paccy; yambuwe izina ry’ Ubutore, kubera ko imyitwarire ye inyuranye n’umuco w’ubutore yari yaratojwe ndetse ihabanye n’imihigo yagiranye nabo bahuje izina ry’ubutore”.

Ku wa 25 Ukwakira 2018, Oda Paccy yabwiye INYARWANDA ko ifoto imugaragaza yikinze ikoma yatumye yamburwa ubutore, yayifotowe agira ngo atange ubutumwa bwamagana abakoresha ibiyobyabwenge ndetse anagaragaza ububi bwabyo.

Icyo gihe yagize ati "Iyi foto ijya gukorwa yakozwe kugira igaragaze uburyo iyo umuntu yanyweye ibyatsi bishobora kumukoresha ibidakorwa ariyo mpamvu nakoresheje umukobwa wambaye ubusa nk'ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge... hahandi wifotoza ifoto mu gitondo wayibona ukibaza niba ari wowe wayifotoje."

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, kuri uyu wa kabiri tariki 29 Nzeri 2020, Bamporiki, yatangaje ko Oda Paccy ari umukobwa mwiza, kandi ko yahindutse nyuma y’igihe gishize amwambuwe ubutore. 

Ati “…Ariko ukiri aho, buriya nagize nabi ?. Ni uko abanyamakuru muba mudashaka kubazwa…Paccy ni umukobwa mwiza, ese wowe ubona ataragororotse, ukurikije uko yari aje?”.

Hon. Bamporiki yavuze ko kwamburwa ubutore kwa Oda Paccy, byamuhaye kuvugwa cyane ndetse indirimbo ye ‘Ibyatsi’ yarimo yitegura gusohora, yarebwe na benshi kuva icyo gihe.

Yagize ati “…Buriya igihangano cye kikigisohoka, buriya tukimara kukivuga abantu bagasakuza, buriya nawe afite ibyo yakosoyeho…Hari igihe nyine umuntu atekereza ati ‘ese abantu ndabakura he? Akabategera ku cyo batamutekerezagaho, akababona da, bakazakureba ko niba ari aho ageze.”

Uyu muyobozi yavuze ko umuhanzi ashobora gutekereza ko azimye, bigatuma aca undi muvuno abantu nabo bagahururira kumureba, ariko nyamara atesha agaciro umuco w’u Rwanda.

Nyuma y’uko Oda Paccy yambuwe ubutore, abarimo Depite Frank Habineza, icyo gihe bavuze ko Oda Paccy nta cyaha yakoze.

Ati “Umuraperi Uzamberumwana Oda Paccy, nta cyaha yakoze, ni ikosa gusa kandi nta mpamvu yo gukomeza kumuhutaza yamaganwa. Ntibikwiye ko afatirwa ibindi bihano birenze ibyo kumukura mu ntore. Abasaba ko ibihangano bye bihagarikwa natwe tubasabye kudakomeza.”

Oda Paccy ni kizigenza mu bakobwa b'abanyamuziki bavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga. Ntakunze kuvuga byinshi, iyo avuze itangazamakuru rityaza ikaramu. 2017 yasize Oda Paccy ari iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga ubwo yambaraga ubusa akitera ikoma.

Ni intero yateye yikirizwa na benshi: ibyamamare, abanyamakuru n’abandi bashakishaga ahari amakoma n’intoki barifotoza basangiza ababakurikirana karahava!


Bamporiki yavuze ko Oda Paccy yahindutse nyuma y'imyaka igera kuri ibiri atangaje ko amwambuye ubutore

Oda Paccy, yavuze ko yifotoje muri ubu buryo mu rwego kwamagana abakoresha ibiyobyabwenge

Oda Paccy ari mu bahanzikazi bakunzwe cyane mu muziki nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ngenzi Joseph3 years ago
    wakwibaza Oda Pacy kuba intore no kuba umuhanzi n'iki kiri hejuru. Indirimbo ye yaracuruje !!! muri make itorero bisa nkaho ryamwamarije !!! Abahanzi benshi iyo bataririmbye amafuti ntibamamara
  • Uzamurera Dative3 years ago
    Impamvu Yifotoje Yambaye Ikoma Yagiragango Batamenya Iruraye





Inyarwanda BACKGROUND