RFL
Kigali

Sahihi wamamaye mu ndirimbo 'Umukunzi' nyuma akaburirwa irengero mu muziki agarukanye iyo yise 'Mpumura'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:29/09/2020 11:03
0

Sahihi Irakiza wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo; Umukunzi, Mubwire n'izindi, yari amaze igihe kinini atumvikana mu muziki, gusa kuri ubu yamaze kuwugarukamo mu mbaraga nyinshi ahita anashyira hanze indirimbo nshya yise 'Mpumura' yakozwe na Mastolamusic (Audio), amashusho yayo atunganywa na Ganza Steve (Koinet studio).



Muri iyi minsi Sahihi ari kubarizwa mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi ari naho akorera umuziki. Avuga ko yagiye hanze y'igihugu cy'u Rwanda, biba ngombwa ko abanza kwiyubaka. Nyuma y'uko icyari imbogamizi cyakemutse, kuri ubu aratangaza ko agarukanye imbaraga nyinshi ndetse akaba arimo gutegura Album ye nshya.

Akibarizwa mu Rwanda, Sahihi yabarizwaga i Musanze, agasengera mu Itorero ry'Abadivantisite b'Umunsi wa Karindwi. Amaze gukora indirimbo 14 zirimo; Umukunzi, Mubwire, Inchi Nzuri, Warakoze, n'izindi. Kuri ubu yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Mpumura' ndetse avuga ko n'izindi nyinshi ziri mu nzira.


Sahihi ahamya ko agarukanye imbaraga nyinshi mu muziki

Sahihi avuga ko indirimbo ye 'Umukunzi' benshi bakunze, yayanditse ari mu bihe by'amasengesho, ati "Byari ibihe byiza kuko byari ibihe by'amasengesho". Yavuze ko yakiriye ubuhamya bwa benshi bakozweho n'iyi ndirimbo ye. Ati "Burahari (ubuhamya) bwinshi cyane kuko hari abo yafashije bamenya Imana barakizwa. Hari abo yasubijemo imbaraga ubwo bari bacitse intege. Ni ubuhamya bwinshi nakiriye".

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Sahihi Irakiza yadutangarije ko iyi ndirimbo ye nshya 'Mpumura' yasohoye yayikoze asaba Imana kumushoboza kuko yasanze nta kintu na kimwe yakwishoboza. Ati "Ubuhamya burimo, narisuzumye nsanga mu buzima bwanjye ntacyo nakwishoboza usibye gusenga ngasaba Imana ikampa imbaraga ndetse n'ubwenge nkayikorera".

Yagize icyo yizeza abakunzi be bamaze igihe batamuca iryera ndetse bakaba bataherukaga kumva indirimbo ye nshya. Yagize ati "Icyo nabizeza ni uko hari Album ndi gutegura kandi hamwe n'Imana ubutumwa burimo buzafasha benshi". Yabijeje kandi 'byiza byinshi' asaba Imana kuzabimufashamo. Yasoje agira ati "Abandi ku mutima ndabakunda cyane Imana ibampere umugisha".


Sahihi avuga ko ibyamuzitiraga byamaze gukemuka, ubu ni we n'umuziki

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA 'MPUMURA' YA SAHIHI


REBA HANO INDIRIMBO 'UMUKUNZI' YA SAHIHI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND