RFL
Kigali

Taylor Swift yakuyeho agahigo kari gafitwe na Whitney Houston kuri Billboard Hot 200

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:29/09/2020 10:19
0


Umuhanzikazi Taylor Swift yakuyeho agahigo kari gafitwe na Whitney Houston ku rutonde rwa Billboard Hot 200, nyuma y’uko alubumu ye ‘Folklore’ ije ku mwanya wa mbere, bityo ahita aba umugore umaze ibyumweru byinshi ku mwanya wa mbere mu mateka ya Billboard Hot 200.



Nyuma y’uko alubumu ya Taylor Swift ‘Folklore’ aherutse gushyira hanze ije ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Billboard Hot 200 rushyirwaho alubumu z’indirimbo zikunzwe cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rusohorwa buri cyumweru n’ikinyamakuru Billboard Magazine byatumye aca agahigo. 

Ibyumweru 7 byose Folklore imaze ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde byatumye Taylor Swift akuraho agahigo kari gafitwe na Whitey Houston nk’umugore umaze igihe kinini ku mwanya wa mbere mu mateka y’uru rutonde.

Taylor Swift

Alubumu ya Folklore yatumye Taylor Swift akuraho agahigo kari gafitwe na nyakwigendera Whitney Houston 

Taylor Swift muri rusange amaze ibyumweru 47 byose ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde bityo yahise atambuka kuri nyakwigendera Whitney Houston wari ufite agahigo ko kumara ibyumweru 46 ku mwanya wa mbere kuri uru rutonde. Houston yitabye Imana mu mwaka wa 2012 ku myaka 48 y’amavuko, yari afite aka gahigo kuva mu mwaka wa 1987.

Whitney Houston

Whitney Houston yitabye Imana mu mwaka wa 2012

Muri ibi byumweru 46 Whitney Houston yamaze kuri uru rutonde ku mwanya wa mbere harimo ibyumweru 14 mu mwaka wa 1986, ibyumweru 11 kuri alubumu ye ya kabiri mu 1987, ‘The Bodyguard soundtrack’ ibyumweru 20 (1992-93) n’icyumweru 1 kuri alubumu ye ‘I Look At You’ mu mwaka 2009.

Ku mwanya wa gatatu mu bagore hari umuhanzikazi Adele n’ibyumweru 34. Itsinda rya The Battles ryakoze alubumu ‘Let it Be’ yakunzwe cyane niryo riza ku mwanya wa mbere mu byiciro byombi (abagore n’abagabo) aho muri rusange rimaze ibyumweru 132 ku mwanya wa mbere kuri Billboard Hot 200.

Abandi baza hafi ku myanya ikurikira harimo nka Sir Elton John, The Rolling Stones, Mariah Carey na Michael Jackson. Elvis Presley (solo artist) niwe uza ku mwanya wa mbere mu bagabo n’ibyumweru 67 nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru Billboard.  

Iyi Alubumu ‘Folklore’ kuva yasohoka kuwa 24 Nyakanga uyu mwaka imaze guca uduhigo dutandukanye harimo nko kuba ariyo alubumu y’umugore yumviswe (Streams) inshuro zigera kuri miliyoni 80.6 ku rubuga rwa Spotify mu munsi umwe gusa.

 

Src: Billboard & Daily Mail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND